× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru iryoshye: Abahanzi begukanye ibihembo muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ bagiye guhabwa amafaranga

Category: Artists  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Inkuru iryoshye: Abahanzi begukanye ibihembo muri ‘Rwanda Gospel Stars Live' bagiye guhabwa amafaranga

Mbere y’uko hatangizwa Icyiciro cya Kabiri cy’Irushanwa ‘Rwanda Gospel Stars Live’, abaritegura bavuze ko biteguye kubanza kwishyura abatsindiye ibihembo byabo ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.

Ni ibihembo byatanzwe muri Werurwe 2022, icyakora ababitsindiye bakomeje gutegereza amafaranga yabo kugeza n’uyu munsi basaga n’abakuyeyo amaso. Kuri ubu amakuru ahari ahamya ko abatsindiye ibi bihembo bagiye gushyikirizwa amafaranga bagenewe.

Ni amakuru yahamijwe na Gahunzire Arstide uri mu bari gutegura iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ati “Mu rwego rwo kongera gutegura iki gikorwa nta kangononwa gahari, turateganya ko ku wa Gatanu, tariki 8 Nzeri 2023 ari bwo tuzayabashyikiriza.”

Abahanzi bari batsindiye ibihembo ari na bo bagomba gushyikirizwa amafaranga ni Rasta Jay wagombaga guhabwa ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki; Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu [miliyoni 1 Frw], Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri [miliyoni 2 Frw] na Israel Mbonyi wabaye uwa mbere agatsindira miliyoni 7 Frw.

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.