× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru Ibabaje: Umuhanzi Donath Ntezimana wari warokotse impanuka yahitanye abarimo Pastor Theogene nawe yitabye Imana

Category: Amakuru  »  June 2023 »  Editor Sarah Umutoni

Inkuru Ibabaje: Umuhanzi Donath Ntezimana wari warokotse impanuka yahitanye abarimo Pastor Theogene nawe yitabye Imana

Nyuma y’uko abantu batarakira urupfu rwa Pastor Theogene Niyonshuti n’abandi bantu babiri bahitanywe n’impanuka yabereye muri Uganda, kuri ubu humvikanye indi nkuru ibabaje ivuga ko umuhanzi Donath Ntezimana wari warokotse iyi mpanuka, nawe yamaze kwitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, nibwo Paradise.rw yakiriye amakuru ababaje avuga ko Donath Ntezimana yitabye Imana. Ni nyuma y’iminsi 2 yari amaze muri koma yagiyemo akimara gukora impanuka yabaye kuwa 22 Kamena 2023 ikabera i Kabale muri Uganda.

Ni impanuka ikomeye yahitanye Pastor Theogene Niyonshuti n’abandi bantu babiri bari kumwe nawe, abo akaba ari Devota Muneza na John Yenga, bari basanzw batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bari baje mu Rwanda gusura umuryango wa Pastor Theogene.

Iyo modoka yari itwawe na Pastor Theogene, yari irimo abantu bane. Umuntu wa kane ni umuhanzi Donath Ntezimana wari warokotse iyo mpanuka ariko ahita ajya muri koma, none nawe ahise yitaba Imana nk’uko Paradise.rw ibicyesha Dominique Habumugisha wari inshuti ye magara ndetse banaturanye muri Gicumbi.

Donath Ntezimana yari inshuti ikomeye ya Pastor Theogene kuva kera Theogene ataraba Pasiteri. Issa Noel abitangamo ubuhamya ati "Yoo! ndamwibutse yari incuti ya Théo kuva cyera ataraba Pastor! ADEPR Kiruhura! Najyaga musanga no kwa Théo cyane (yakurikijeho emoji zirira)".

Amakuru twamenye ni uko Donath yari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa yaje gusa nk’uwuhagaritse kubera ubuzima. Yari umugabo ariko watandukanye n’umugore, akaba yari atuye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Pastor Theogene wahitanywe n’iyi mpanuka, yari amaze imyaka 20 yakiriye agakiza. Yari umupasiteri muri ADEPR Paruwase ya Muhima. Azwi cyane mu nyigisho zo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse akavuga byimbitse ubibi bwabyo na cyane ko nawe yabikoresheje akiri umwana nyuma yo kubura ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Devota Muneza na John Yenga bivugwa ko bakundanaga ndetse bitegura kubana (buri umwe yari afite abana bane), nabo bari abakristo, bakaba basengeraga mu itorero ryitwa Shalom Convenant Church aho muri Iowa riyobowe n’umu Pastor witwa Eugene Kiruhura.

Pastor Theogene n’abandi bantu babiri bitabye Imana ku munsi wabereyeho impanuka

Umuhanzi Donath nawe yamaze kwitaba Imana

Donath yari amaze iminsi ibiri muri koma nyuma yo gukora impanuka yahitanye Pastor Theogene

TWAGIRIWE UMUGISHA WO GUFATA INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE

Paradise.rw yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.