Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira Los Angeles zimaze guhitana abantu batanu byibuze, kandi zatumye abagera ku 180,000 bava mu byabo.
Ku itariki ya 9 Mutarama 2025, indege zasaga n’aho zananiwe, kuko zazimyaga umuyaga mwinshi ukaza ugatuma ziyongera. Mu gihe abashinzwe gutabara bari ku rugamba rwo kuzimya umuriro, habayeho impaka zijyanye na politiki n’imyemerere.
Perezida ugiye kurahirira kuyobora Amerika, Donald Trump, yanenze Guverineri wa California Gavin Newsom, amwita "Newscum (umutekamutwe mushya)," amushinja kuba nyirabayazana w’inkongi.
Umukinnyi wa filime Zachary Levi, na we yanenze Newsom, amushinja "kwirengagiza ku buryo bugaragara" ibyo akwiye gukora. Charlie Kirk, umunyapolitiki w’Umukristo, we yavuze ko inkongi zitari "igikorwa cy’Imana," ahubwo ko ari "ukunanirwa gufata ingamba kw’abantu." Ku rundi ruhande, abanyapolitiki nka Senateri Bernie Sanders bavuze ko inkongi yatewe n’impamvu z’imihindagurikire y’ikirere.
Nyamara, hari bamwe mu bavuga rikijyana mu by’idini bavuga ko izi nkongi zishobora kuba ari urubanza rw’Imana ku mujyi na leta bigengwa n’aba-Democrate. Mu rwego rw’idini, bamwe mu bavugabutumwa n’abayobozi b’Abakristo bavuze ko inkongi zishobora kuba ari igihano cy’Imana ku makosa y’ahantu nk’ayo muri California by’umwihariko muri Hollywood hatunganyirizwa amafilime.
Umuhanzi Jimmy Levy yavuze amagambo yo muri Bibiliya ashyigikira iki gitekerezo, mu gihe abandi bashyize ku mbuga nkoranyambaga ibivuga nabi Hollywood yakoze ibirori byitwa Golden Globe byabaye ku nshuro ya 82, aho batutse Imana, bityo bigafatwa nk’intandaro y’inkongi z’umuriro.
Muri ibyo birori, muri gahunda yo gutora ubiyoboye, abari gutorwamo umuyobozi barimo Cast and Crew (abakoze filime), abo bakaba baragize 11, Moms (abamama) bakagira 3, God (Imana) ikagira 0, mu gihe Mario Lopez (uwayoboye filime) we yagize 1. Bagaragaje ko Imana idafite ubuyobozi muri bo.
Ariko, abakozi b’Imana nka Sean Feucht basabye abantu kugira impuhwe no gusengera abibasiwe aho kubacira urubanza, bagaragaza ko hari benshi muri California bagikunda Yesu kandi bakeneye inkunga z’amasengesho.
Pasiteri Shane Idleman yatanze igitekerezo ku bijyanye no kuba inkongi zaba igihano cy’Imana, avuga ko bishoboka ko hari ingaruka zituruka ku myitwarire idakwiriye. Yibukije ubuhanga bw’Imana n’uko itunganye, asaba abantu kwisuzuma no kugarukira Imana mu bihe bikomeye.
Yashimangiye ko hari ijambo ryiza ryo muri Bibiliya ridasigaye rikoreshwa mu nsengero nyinshi muri Amerika, iryo jambo rikaba ari "kwihana."
Muri aya matora Imana yabonye zero (0)
Bamwe babifata nk’ingaruka z’aya matora