× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Injira mu bukwe bwa M. Josue na M. Joy bahuriye bwa mbere mu rusengero, "mubwiye ko mukunda bwa mbere ntacyo yansubije"

Category: Love  »  November 2023 »  Sarah Umutoni

Injira mu bukwe bwa M. Josue na M. Joy bahuriye bwa mbere mu rusengero, "mubwiye ko mukunda bwa mbere ntacyo yansubije"

Umuramyi Mbonimpa Josue (M. Josue) n’umukunzi we Muziranenge Joyeuse (M. Joy) ntibakiri ingaragu kuko bamaze kurushinga mu birori biryoheye ijisho.

Tariki 21/10/2023 ni bwo M. Josue na M. Joy bakoze ubukwe. Ni ubukwe bwizihiye benshi bitewe nuko abageni bari baberewe cyane mu myambaro ihumura mu mvugo y’ab’ubu ukongeraho n’inseko nziza yabaranze kuva ubukw butangiye kugeza buhumuje.

Imigani 19:14 "Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka". Imigani 18:22 "Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka". Bibiliya igaragaza ko umugore mwiza atangwa n’Imana.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Dr Josue yavuze ko hari ibintu 3 bimwemeza ko Joy yaturutse ku Mana. Ati "Uburyo twahuyemo bugaragaza ko yaturutse ku Mana. Uburyo dukundana nabwo bugaragaza ko ari impano ituruka ku Mana. Icyizere yangiriye nacyo kigaragaza ko yaturuste ku Mana".

Yasobanuye urwo rugendo, ati "Twahuriye ku rusengero rumwe rwa hano mu mujyi wa Kigali ntashatse kuvuga izina. Numva mpamanya n’umutima wanjye ko ariwe tuzabana, mubwiye ko mukunda bwa mbere ntacyo yansubije, ngira ngo byararangiye.

Nyuma, sinzi uko nongeye kumusaba guhura nawe, ndongera mbisubiramo ko namukunze, mbona aremeye, mpita mubwira ngo niba ubyemeye nakohereza abasaza bakaza gufata irembo, aremera”.

Dr Josue azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Igitondo Cyiza" iri kuri Paradise Tv. Ari mu batangiye umuziki wa Gospel kera. Ni we washinze Shekinah Drama Team yo muri Restoration Church. Nk’umubyinnyi w’umuhanga, yagiye afasha abahanzi banyuranye barimo ibyamamare.

Uyu musore witegura gukomeza amasomo ya PhD muri Kenya, yize muri INES-Ruhengeli muri Biomedical Sciences. Se ni Rev Ndayizeye Elie akaba ari umupasiteri muri EPR.

Umukunzi we, Joy, utuye i Bugesera, asengera muri Cornerstone Temple Church, akaba ari gusoza kaminuza muri UNILAK i Nyanza mu binyanye n’Icungamutungo aho ari kwandika igitabo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IGITONDO CYIZA" YA DR JOSUE

Bavuye burundu mu buseribateri

Joy asengera muri Cornerstone Temple Church

Dr Josue amaze imyaka myinshi mu muziki

Joy, umwamikazi w’umutima wa Dr Josue

Dr. Josue avuga ko hari ibintu bimwemeza ko Joy yavuye ku Mana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.