× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Injira mu bukwe bwa Eddie Mico na Linda, Couple y’aba Producers, Abahanzi n’Inzobere mu Muziki

Category: Love  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Injira mu bukwe bwa Eddie Mico na Linda, Couple y'aba Producers, Abahanzi n'Inzobere mu Muziki

Eddie Mico na Linda Kamikazi, bamaze kuba umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko. Hasigaye gusezerana imbere y’Imana, ubundi bakibanira iteka.

Kuwa 27.7.23 ni bwo Eddie Mico yarahiye imbere y’amategeko na Linda Kamikazi. Eddie Mico yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha, akari ku mutima we, avuga ko Imana yabikoze. Ubu haritegurwa gusezerana imbere y’Imana, akaba ari umuhango uzaba mu mpera z’iki cyumweru, ukazabera mu Karere ka Rubavu nk’uko Paradise ibikura ahantu hizewe.

Eddie Mico na Linda, bombi ni ibyamamare, kandi bahuriye kuri byinshi, by’umwihariko bombi ni abahanzi, aba Producer n’Inzobere mu muziki. Eddie Mico amaze imyaka 15 mu muziki, akaba yarahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga arimo Groove Awards. Yifashishwa mu marushanwa akomeye mu gihugu, urugero ni RSW Talent Hunt yahembwe Miliyoni 10 Frw.

Si ibyo gusa, ni umu Producer w’umuhanga umaz gurambika ibiganza ku ndirimbo zitandukanye. Abarizwa mu tsinda rishinzwe umuziki muri Angilikani. Umugore we Linda, we yize umuziki ku Nyundo, ahita yinjira mu kuwutunganya. Ni n’umuririmbyi w’umuhanga ukunda kwifashishwa n’abahanzi b’ibyamamare.

Ubwo aba bombi bari bamaranye amezi 3 ni ukuvuga iminsi 90 bari mu rukundo byeruye nyuma y’uko umusore ateye ivi akambika impeta uyu mukunzi we yihebeye, mu kwizihiza iyo minsi 30 amaze kuva yambitswe impeta, Linda yatomoye umukunzi we Eddie Mico.

Yanditse kuri Instagram ye ko ari kwishimira amezi 3 ashize ari kumwe mu rukundo na ’Fiancé’ we ahamya ko ari ubutunzi bwavuye mu Ijuru. Gusa, yateye urwenya avuga ko ajya yibagirwa kumwita Fiancé (umukunzi we bitegura kurushinga).

Ati "Ndi kwishimira amezi 3 maze kuva ntangiye kukwita Fiancé nubwo ntarabimenyera neza mba nabyibagiwe". Ibi Linda yavuze bishobora kuba ari urwenya na cyane ko yahise aseka aho yakoresheje emoji ziseka. Indi mpamvu yabyemeza ni uko n’ubusanzwe ari umunyamashyengo.

Kamikazi yakomeje ati "Aherutse kuntunguza indirimbo nziza cyane, nasangije agace kayo nakunze cyane, nyabuneka muyirebe, reba muri Bio kandi mumbwire uko mutekereza". Yongeyeho ko kandi iyo ndirimbo yatumye abura amagambo yo kuvuga kubera uburyo yamukoze ku mutima".

Linda yongeye afata ifoto ari kumwe na Eddie uba urimo kumusoma ku gahanga, avuga ko ariyo igiye kuba Wallpaper ye muri telefone kugeza igihe azabonera indi. Yatangaje kandi ko yabonye Imana mu mukunzi we Eddie Mico yise Baby, yongeraho ati "Ndagukunda".

Uyu mukobwa yakoze ibi nyuma y’iminsi micye cyane, akorewe indirimbo n’umukunzi we Eddie Mico. Ni indirimbo yitwa "God Did" igaragaramo amashusho y’igihe yambikwaga impeta. Eddie Mico yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo yayihimbiye umukunzi we Linda, gusa n’abandi bose bakundana bashobora kuyifashisha.

Hari tariki 11.12.2022 ubwo Eddie Mico yashingaga ivi ku butaka, agasaba Linda kuzamubera umugore, undi agahita amubwira YEGO. Ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’uyu musore ndetse n’uyu mukobwa bahuriye ku kuba bombi ari abahanzi ba Gospel bakaba n’aba Producer.

Kamikazi Linda uzwi mu ndirimbo "Umubavu" Ft Serge Iyamuremye, akimara kubona ko Eddie Mico agiye kumwambika impeta, yaraturitse ararira kubera ibinezaneza byari byuzuye umutima we. Yahise amubwira YEGO, yambikwa impeta n’umusore yihebeye, barahoberaa biratinda, abari muri ibyo birori bavuza impundu n’akaruru k’ibyishimo.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, aba bombi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Eddie Mico byamwanze munda ahitamo guhimbira indirimbo umukunzi we. Ni indirimbo yise "God Did" bisobanuye mu Kinyarwanda ngo "Imana yarabikoze".

Iyi ndirimbo yasohotse iri kumwe n’amashusho yayo meza cyane, arimo n’ayafatiwe mu birori Eddie Mico yambikiyemo impeta umukobwa wamurutiye abandi bose, uwo akaba ari Linda Kamikazi uzwi mu ndirimbo "Umubavu" yakoranye na Serge Iyamuremye.

Eddie Mico wamamaye mu ndirimbo "Real Swagg", yanditse kuri Instagram ko "God Did" yayikoreye umukunzi we yise Umwamikazi, ayikora amutunguye na cyane ko yavuze ko ari impano yamugeneye. Yavuze ko mu gihe cya vuba bazasangiza abantu ukantu ku kandi k’uko byari bimeze ubwo Eddie yambikaga impeta Linda.

"God Did" ni indirimbo yanditswe na Eddie Mico afatanyije na MOK Vybz. Mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe na Eddie Mico hanyuma Mix & Mastering bikorwa na Action. Amashusho yakozwe na Intsinzi Creative & Heart Music Studio. Imirimo yo gutunganya iyi ndirimbo yakozwe na Heart Music Studio ya Eddie Mico n’umukunzi we Linda.

Ibitwege ni byose ku munsi wabo

Eddie na Linda "baraberanye cyane"

Eddie Mico na Linda Kamikazi batindiwe n’ubukwe bwabo

Imitoma iravuza ubuhuha!!

Eddie yakoreye Linda indirimbo

Eddie Mico na Linda baritegura kurushinga

Linda yasazwe n’ibyishimo asuka amarira

Inshuti zabo zishimiye intambwe bateye

Ntibazibagirwa ibi bihe

Barahoberanye biratinda

Linda na Eddie baryohewe cyane n’urukundo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.