Mama T (Mama Tina: Tina ni umwana we) asohoye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Amahoro’ mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024 ku rubuga rwe rwa YouTube, anagira byinshi ayivugaho kandi bitangaje.
Uyu muhanzikazi yiyeguriye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwiyumvamo urukundo rukomeye ayikunda, kubona adashidikanya ko yamugiriye neza mu buryo butangaje, no kubona ko imirimo yayo itangaje. Uburyo bwiza bwo kubisangiza abandi yabonye, ni ubwo kubinyuza mu bihangano byiza agenda ashyira hanze.
Yabivuzeho agira ati: “Urukundo nkunda Imana n’abantu ni byo bintera kuririmba. Ubutumwa Imana yanshyizemo ngomba kuba umuyoboro wo kubugeza ku bantu.”
Ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ari na ho asanzwe akorera indirimbo ze. Iyi yise amahoro na yo ni ho yayikoreye kandi si yo yonyine, kuko iri kumwe n’izindi umunani ziri kuri album ye nshya yise ‘Yesu We.’ Intego yatumye azikora zose ni iyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, aho yaririmbaga muri korali y’itorero yateraniragamo. Mu magambo ye yagize ati: “Rero inyota yo kuririmba ntiyigeze ishira kuri nge; kuririmba ni ubuzima, kandi nakuriye muri ubwo buzima ndirimba muri za korali.”
Mama T wiyemeje gutangira gufatanya n’abahanzi nyarwanda cyane cyane baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwerekeye Imana, mu buzima bwe avuga ko nta kindi cyamuzanye kuri iyi si uretse gukorera Imana. Yavuze ko nta kindi kitari ugukorera Imana yemerewe kandi azayikorera akoresheje ijwi rye.
Muri iyo album ye y’indirimbo umunani, uyu muhanzikazi ukoresha izina rya Mama T cyangwa Mama Tina, amaze gushyira hanze enye zirimo iyo yakoranye na Clarisse Karasira (umuhanzi uririmba indirimbo zo mu njyana ya gakondo) bise ‘Utagushima Ninde’, ari na yo yahereyeho mu kwezi k’Ukwakira, iyo yakurikijeho yakoranye n’umukobwa we Tina bise ‘Twarabohowe’ (We Are Set Free), ‘Umwana ya vutse’ n’iyi ‘Amahoro’ yashyize hanze.
Amazina ye ni Letitia Byukusenge. Intego ye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo kugira ngo abantu bamumenye, bamwizere, babone ubugingo buhoraho.
Izindi ndirimbo zisigaye ngo album ye yuzure ni enye, akaba yiteguye kuzishyira hanze muri uyu mwaka wa 2024 nihatagira igihinduka. Yifuza ko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamutiza amatwi akabaha ibihangano, umwaka ukababera uw’umugisha.
Yakoranye na Clarisse Karasira indirimbo ya mbere muri 2023
Yiyemeje gukorera Imana akoresheje ijwi rye
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MAMA T