× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ya Rocky yageneye Noheri ikomeje kuvugisha benshi barimo na Bruce Melodie itarasohoka

Category: Entertainment  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Indirimbo ya Rocky yageneye Noheri ikomeje kuvugisha benshi barimo na Bruce Melodie itarasohoka

Rocky Kimomo agiye gushyira hanze indirimbo yageneye Noheri ariko ikomeje kuvugisha benshi barimo na Bruce Melodie kandi itarasohoka.

Indirimbo Rocky Kimomo, umunyamakuru ukorera kuri channel ya YouTube yitwa Rocky Entertainment akaba n’umwe mu basobanuzi b’amafilime ukunzwe cyane mu Rwanda, yateguje abakunzi b’umuziki cyane cyane abizihiza Noheri indirimbo ya Noheri, ikaba yatangiye kuvugisha benshi itarasohoka.

Ni indirimbo yiswe Pressure izahuriramo n’ibyamamare bikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu ndirimbo, mu gusobanura amafirime, mu bashyusharugamba n’abandi.

Abo ni Kadaffi Pro inshuti ya Rocky akaba na Fotogarafe we, Deejay Brianne akaba n’umushyushyarugamba, Rocky Kimomo nyiri ukuyitegura, Sean Brizz umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda, Ddumba ubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram;

Drirector Jacob Legacy, Jamal Microjeni, Savimbi ukunzwe cyane mu Rwanda mu basobanuzi b’amafilime, umugabo utunganya amajwi Producer Rush na Bob Pro Producer uzwiho guhuza amajwi.

Rocky Kimomo yagize ati: “Akaririmbo ko kuramya no guhimbaza karaje vuba. Nb: Mwibuke ko iyi ndirimbo ari iy’abantu badafite icyo bahomba The 25th Dec 2023 turabatamo.”

Aya magambo yatumye abenshi mu byamamare bahindura uruganiriro ahagenewe gutangirwa ibitekerezo. Icyamamare mu muziki nyarwanda Bruce Melodie yagize ati: “Agahu gahuye n’umunyutsi,” Rocky na we amusubiza agira ati:“ Agasambi kahuye n’abicarizi.”

Abandi na bo baboneyeho bakomeza kuvuga kuri iyi ndirimbo yise iyo guhimbaza no kuramya ariko ntiyongereho Imana ngo byumvikane neza niba ari ukuranya no guhimbaza Imana cyangwa ari ikindi kintu.

Biri mu biri gutuma itegerezanywa amatsiko kuko ntiharamenyekana ikizaba kiramywa kikanahimbazwa, ariko uretse ibikabyo ntawatinda kumva ko ari Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.