Korali Alliance, imwe mu makorali akomeye akorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Jya Usenga,’ ifite ubutumwa bukangurira abantu gusenga no kwizera Uwiteka we usohoza amasezerano.
Nk’uko Ngaboyumwami Jean Paul, umuyobozi wa Korali Alliance yabitangarije Paradise, iyi ndirimbo igaruka ku mwanya amasengesho afite mu buzima bw’Abakristo.
Yagize ati:
"Ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gusenga Uwiteka kuko ari we usohoza amasezerano yabo... Mu buzima bwacu, hari ibyo dukenera kandi Uwiteka ni we ubyuzuza. Ni yo mpamvu dusabwa kumusenga."
Uretse kuba iyi ndirimbo irimo ubutumwa busanzwe bujyanye n’amasengesho nk’uko bikunze kugaragara mu ndirimbo nyinshi z’iyobokamana, ifitanye isano n’ubukwe, igaragaza uko Imana isubiza abayisaba umugisha mu buzima bwabo.
“Harimo urugero rw’uburyo Adamu yaryamye, yabyuka agasanga Imana yamuremeye umugore we Eva. Imana yaramurebye ibona ko kubaho wenyine bidakwiriye, iramuremera umufasha umukwiriye.” – Jean-Paul
Mu ndirimbo babihamya baririmba ko umufasha mwiza aturuka ku Mana, ko nta kindi cyamuguhesha kirimo kwambara neza n’ibindi, ko gusenga Imana ari byo byonyine byabigiramo uruhare.
Korali Alliance: Inkomoko n’iterambere ryayo
Korali Alliance yatangiye umurimo wayo ku wa 5 Ukwakira 1997, ivukira kuri Shapeli yitwaga Francophone, yakoreraga ku i Taba mu Karere ka Huye. Mu mwaka wa 2001, yaje kugirana amasezerano na CEP UR Huye (Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda), ihita iba imwe mu makorali atanu ayigize.
Nubwo Korali Alliance ari imwe mu zigize CEP, ishingiye cyane kuri Francophone, itorero ryaje guhindurirwa izina rikitwa MIC (Mukoni International Church). Kugeza ubu, iririmba no muri CEP nka korali y’abanyeshuri, ariko ikaba inakora umurimo wayo muri MIC.
Indirimbo zakunzwe cyane
Korali Alliance imaze kugira indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo:
• Season’s Change
• Sing Over
• A Chaque Fois
• Stick On You
• N’izindi nyinshi zifite ubutumwa bwimbitse.
Imishinga irimo indirimbo nshya n’igitaramo gikomeye
Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa korali, nyuma y’uku gusohora indirimbo Jya Usenga, hari izindi ndirimbo eshanu ziteganyijwe gusohoka nyuma ya Mata.
Jean Paul yagize ati:
"Turateganya gukora indirimbo eshanu nyuma ya Mata, aho tuzakora amajwi yazo, tukazagenda tuzisohora gake gake mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Hari indi ndirimbo iri muri studio yitwa My Faith, indirimbo iri classic (mu buryo bugezweho) duteganya gushyira hanze mbere ya Mata. Turanateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo tumaze igihe dushyira hanze."
Korali Alliance ikomeje gutanga ubutumwa bukangurira abantu kwegera Imana binyuze mu ndirimbo. Ubutumwa buri mu Jya Usenga bugamije gushishikariza abantu gusenga no kwizera Imana kuko ari yo isubiza amasengesho.
UBUTUMWA BUKUBIYE MURI IYI NDIRIMBO NAWE BURAKUGENEWE! BUKUGERE KU MUTIMA
Korali Alliance, ni imwe mu makorali akomeye akorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, yiyemeje kugeza ubutumwa bwiza ku bantu ibinyujije mu ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye
[email protected]
Nukuri alliance choir turabakunda iyindirimbo idukoze kumutima abantu benshi basubijwemo imbaraga kuko twibutseko Imana isubiza amasezerano ya bizera
[email protected]
Nukuri alliance choir turabakunda iyindirimbo idukoze kumutima
Iyi ndirimbo ni nziza cyane gusenga Imana nibyiza kuko bituma umuntu agira amahoro noneho iyo uteranyijeho kwizera bia akarusho mwarakoze kutwibutsa gusenga Imana ibahe umugisha
Iyinkuru iraboneye Kandi ifite ubutumwa bwagakiye gusesekara kuri burimuntu wese wizera. Alliance choir mbakunda cyane!