× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyaka ni imibare! Itsinda rya Drups Band ryatumiye Nomthie Sibisi mu gitaramo cyitezwemo udushya

Category: Choirs  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imyaka ni imibare! Itsinda rya Drups Band ryatumiye Nomthie Sibisi mu gitaramo cyitezwemo udushya

Itsinda rya Drups Band rizwiho udushya ryateguye igitaramo cy’imbaturamugabo rinatumiramo kizigenza Nomtie Sibisi wo muri Afurika y’Epfo.

Ni itsinda ryavutse mu mwaka wa 2020 gusa rikura vuba nk’iryasutsweho ifumbire y’inyongeramusaruro dore ko ugereranyije ibikorwa rimaze gukora n’igihe rimaze rishinzwe washimangira ya mvugo y’abubu igira iti: "Imyaka ni imibare"!.

Kuri ubu iyi mvugo yatsindagiwe n’igitaramo cy’akataraboneka iri tsinda ryatangiye kwamamaza mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ni igitaramo giteganyijwe ku cyumweru tariki 3/12/2023 kikabera muri Intare Conference Arena yo ku Gisozi guhera saa munani z’amanywa.

Iri tsinda ryakoze icyo abenshi bafashe nko gushotora amatsinda asinziriye rizamura umuramyi rurangiranwa Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa).

Nomthie Sibisi ni izina riremereye muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika y’Amagepfo yose dore ko yanditse amateka mu gitaramo yakoreye muri Eswatini mu mwaka wa 2018 amatike agashira imburagihe.

Ni umuramyi uzwiho kugira ijwi riremereye ku buryo iyo afashe indangururamajwi aterura indirimbo ibikuta bikenda kunyeganyega.

Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, "Unkulunkulu", "Ngowele Uyingowele", "My God", "My Heart My Experience" yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.

Ni inkingi ya mwamba mu itsinda rya Joyous Celebration. Ni itsinda ry’ubukombe muri kiriya gihugu ndetse no ku isi yose binyuze mu ndirimbo nka "Yesu wena" imaze kurebwa n’abantu 25 millions, "Ndezel’uncedo" yarebwe n’abarenga 24 millions n’izindi.

Ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 1994 kuri ubu rikaba rigizwe n’abantu 20. Ryashinzwe n’abanyamuziki n’abacuranzi bakomeye muri kiriya gihugu rikaba rizwi cyane ku isi yose aho rigizwe n’abaririmbyi batandukanye barimo Jabu Hlongwane, Lindelani Mkhize, Khaya Mthethwa, Mthunzi Kanamba, Frank Mavhimira n’abandi.

Drups band izamuye uyu muririmbi ni itsinda rishyigikiwe cyane bitewe no kuba ari itsinda bigaragara ko ryaje muri Gospel rifite intego yo kwagura ubwami bwa Kristo. Iri tsinda riyoborwa na Mugisha Patrick ryiyemeje gufasha abanyempano mu muziki by’umwihariko abagisoza amashuri yisumbuye.

Ni itsinda ryatangiye hagamijwe kwigisha gucuranga ingoma (drums) binyuze mu ikoranabuhanga (online) ritangijwe na Mugisha Patrick na Mugisha Yves.

Nyuma ni bwo haje igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo z’abandi rikomeza kwaguka ari na ko ryinjiragamo amaraso mashya y’abanyempano b’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi.

Zimwe mu ndirimbo zasubiwemo n’iri tsinda harimo Old school ya Joyous Celebration, indirimbo za James & Daniella n’izindi.

Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi, hatekerejwe kuba bakora indirimbo zabo bwite bahera ku ndirimbo "Gakondo yanjye" bakoranye na David L.

Iri tsinda rizwiho udushya dore ko ryigeze kwifashisha imyambaro imenyerewe mu mikino njyarugamba, rigizwe na Nkokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Eddy Hakizimana ma Emely Penzi.

Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda rikoze igitaramo kiremereye. Mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.

Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo "Afite imbaraga Yesu" yakozwe mu buryo bwa Live.

Drups Band bagiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA NOMTIE SIBISI

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA DRUPS BAND

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.