Ku wa 9 Nyakanga 2024, Paul Kagame yaganiriye n’aba Content Creators, bimwe mu biganiro by’ingenzi yagiranye na bo abishyira kuri Instagram ye kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’abo ba Content Creators (Ni ukuvuga abantu batunzwe n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, zaba YouTube cyangwa Instagram) barimo Scovia w’Umunyamakuru, Lucky Nzeyimana w’Umunyamakuru, Nishimwe Naomie wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda mu wa 2020, Clapton Kibonge w’umunyarwenya n’umukinyi wa film n’abandi, yibanze ku gisobanuro cy’ijambo yavuze rikaba kimomo mu bihe bye byo kongera kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu, ni ukuvuga ijambo ryo ‘kuba intare.’
Kugira ngo umuntu abe intare bitangirira mu mutima, bigakomereza mu bwonko, bikajya mu bitekerezo, noneho ibyo atangira gukora icyo gihe bikaba iby’intare aho kuba iby’imbwa.
Paul Kagame yagize ati: “Byose bitangirira mu mutima wawe, mu bwonko bwawe, no mu buryo utekereza. Iyo mvuze ngo ntimuzabe ibigwari, muzabe intare, icyo mba nshaka kuvuga ni uko ibigwari bibaho nta bitekerezo bifite, aho umuntu agutuka ukaba ari wowe umusaba imbabazi kandi ari we wakagombye kuzigusaba. Uwagututse ni we ugomba kugusaba imbabazi.”
Yakomeje kubasobanurira agira ati: “Kuba intare ni ukwiyemeza guhangana mu buryo bwiza n’ibiguca intege, ugahangana n’ibibazo bikuremereye ubwawe, iby’umuryango wawe cyangwa iby’Igihugu ukabigira ibyawe. Ibyiza ntibiva mu gutekereza gusa, biva no mu kubikorera.”
Ibi abivuze mu gihe akomeje kwiyamamariza kongera kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora azaba ku wa 14 ku batuye hanze y’Igihugu no ku itariki 15 Nyakanga 2024 ku batuye mu Gihugu.
Paul Kagame yabwiye aba Content Creators ko bagomba kuba intare aho kuba imbwa