Kuri uyu wa 10 Mata 2025, habaye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda wari umuhanzi ufite ibigwi muri Gospel
Mu Karere ka Rulindo, aho Alain mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuka, habaye imihango yo kumusezera bwa nyuma no kumushyingura.
Iyi mihango yatangiriye mu rugo rwe, i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahabereye imihango yo gusezera umurambo wa nyakwigendera nyuma yo kuwuvana mu buruhukiro bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.
Misa yo kumuherekeza yabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, gushyingura bibera mu irimbi ry’iyo Paruwasi.
Alain Mukuralinda ntiyari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda gusa, yari n’umuhanzi wa Gospel wamamaye mu ndirimbo nka Gloria na Noheri Nziza.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa 3 Mata, 2025, ariko yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda bukeye, ku itariki ya 4 Mata 2025.
Indirimbo ze zizakomeza kuba urwibutso rwiza muri Gospel nyarwanda.