× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imvano y’indirimbo "Uwiteka Niwe Mwungeri" ya korali Umugisha - VIDEO

Category: Choirs  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imvano y'indirimbo "Uwiteka Niwe Mwungeri" ya korali Umugisha - VIDEO

Murakaza neza mu cyerecyezo cya 2050 aho u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga. No muri Gospel ntitwatanzwe kuko ntibigisaba urugendo rurerure ngo urashaka kujya guteranira ahantu hari korali iririmba neza.

Hari ukuntu muri iyi myaka amakorali ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana asigaye akorana umwete umurimo w’Imana, hagakorwa repetitions nyinshi, kuririmba bisigaye byigwa, kuririmbira mu manota byahawe intebe;

Abacuranzi benshi barahuguwe, abaririmbyi basobanukiwe umumaro wo gutanga umusanzu uhanitse wo kugura ibyuma biremereye hagamijwe gutanga umuziki uyunguruye kandi urangurura. Gusa ibi ntabwo bikuraho kuyoborwa na Mwuka wera muri byose.

Chorale Umugisha ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Paroisse ya Kimihurura irorero rya RUGANDO, umudugudu wa RUGANDO. Yatangiye mu mwaka w’i 1993, itangira ari korali y’abana iza kuba urubyiruko ubu ni korali ya kabiri ku mudugudu.

Imaze gusohora indirimbo 13 z’amashusho harimo iyi nshya "UWITEKA NIWE MWUNGERI" zose ziri kuri youtube chanel yayo. Imaze kandi kugira indirimbo za Audio 20 zikubiye muri Album ebyiri (HARACYARI IBYIRINGIRO na DUFITE IMANA).

Mu kiganiro na Paradise.rw, Maniraguha Eric Maneri umwe mu baririmbyi bayimazemo igihe, yatubwiye byinshi kuri iyi korali, ndetse no ku ndirimbo "Uwiteka niwe mwungeri" baherutse gusohora. Yagize ati "Uwiteka niwe Mwungeri", yanditswe igendeye ku Ijambo riri muri ZABURI 23.

Korali yifashishije iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko Uwiteka ari Umwungeri wacu, aturagira neza, atumenyera ibidukwiye mu giye cyabyo, adusubizamo intege iyo tugeze aho ducitse intege, naho twanyura mu buzima bukomeye bubabaje ha handi umuntu abona asatiriye urupfu;

Ariko duhumirizwa n’uko Uwiteka atubereye maso bityo ntidutinye ntitwihebe kuko turi kumwe kandi abasha kubihindura byose kuba byiza. Igasoza ivuga ko kugirirwa neza n’imbabazi bye bizatwomaho iteka ryose umwiringiye wese imbabazi ze zimuhoraho".

Iyi ni imwe muri korali zagize indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye. Mu myaka ya za 2000 basohoye indirimbo bise HARACYARI IBYIRINGIRO, iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa busubizamo ibyiringiro abatentebutse.

Mu myaka ya za za 2018 ni DUFITE IMANA, iyi ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza imbaraga z’uwiteka,ndetse n’amahirwe abonwa n’abiringiye uwiteka.

Muri Covid-19 ni AZI IBYO YIBWIRA, ikaba isobanura imigambi y’Uwiteka ku bamwiringiye bose, ikaba inagaragara ku rubuga rwa Youtube rw’iyi korali. Biroroshye, jya kuri YouTube wandikemo Umugisha choir official, ubundi wakire umugisha wawe.

Korali Umugisha kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 55, mu bihe bitandukanye yagiye itegura ibiterane bikomeye. Igiterane cyo kuwa 24-25/03/2018 kuri ADEPR Rugando ni kimwe mu bikorwa bihora ku mitima y’abayigize nk’uko Maneri yabitangarije Paradise.rw.

Yagize ati "Igiterane cy’iminsi ibiri twakoze kuwa 24-25/03/2018 kizahora mu mitima yacu, iki giterane cyo kumurika umuzingo w’amashusho ya Album twise "Dufitimana", ntidushobora kukibagirwa, kuko cyatubereye umugisha, cyahembuye ubugingo bwacu. Ikindi cyaduhaye imbaraga zo gukomeza gukora umurimo w’Imana".

Tubibutse ko iki giterane cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru. Abitabiriye iki giterane bahembuwe mu buryo bw’umwuka na Pastor Ruzibiza Viateur na Ev Jean Paul Nzaramba. Abaramyi nka Papi Clever na Danny Mutabazi bafatanyije na Holy Nations Choir bafatanyije na korali Umugisha, bataramiye abari mu giterane binyuze mu bihimbano by’umwuka.

Maneri yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo hateganyijwe ibindi bikorwa. Yagize ati "Ibikorwa biteganyije ni byinshi rwose! Hari izindi ndirimbo zigera kuri eshanu zirasohoka imwe imwe muri uyu mwaka". Yakomeje agira ati "Turateganya kandi igiterane cyagutse mu mpera z’uyu mwaka tuzabamenyesha neza vuba".

Ngayo nguko!!! Tubifurije namwe kuba Abanyamugisha

Umugisha choir yashyize hanze indirimbo "Uwiteka Niwe Mwungeri"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UWITEKA NI WE MWUNGERI" YA KORALI UMUGISHA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana yagure umubare 55 wabalirimbyi ugera nibura 85 knd ibyo Imana yakoze nibyo yateguye gukoresha Umugisha choir turabiyishimiye kuko Nibyiza si ibibi kuko iyifiteho umugambi mwiza dushingiye kubyo imaze gukora

Inshuti nabakunzi ba Choral UMUGISHA ndashuhuje mbifuriza kugirirwa neza nimbabari z’Imana knd imigisha itanga ibomeho iminsi yose.

Cyanditswe na: Tuyisenge Jean de Dieu  »   Kuwa 12/06/2023 09:21

Imana ishimwe kubwiyi ndirimbo nziza cyane.
Bizatwomaho mwizina rya Yesu twizeye kbx.
(Uwiteka akomeze intake z’ibirenge byanyu mwese Cr umugisha.💖💖💖💖.)

Cyanditswe na: Moses  »   Kuwa 12/06/2023 09:03

Nukuri Choral Umugisha ndabakunda mwarandeze kdi muranyubaka Imana ibakomeze kdi Impano nyinshi mufite tubashimirako zose hatabuzemo nimwe zikora.Turabashyigikiye Imana Ibahe umugisha nkuko mwitwa.Muri ABANYAMUGISHA

Cyanditswe na: Frankivan0  »   Kuwa 12/06/2023 08:38