Abakristo bo mu madini amwe n’amwe bizihiza Pasika mu buryo bwo kwibuka izuka rya Yesu. Muri yi nkuru urasobanukirwa ko Pasika yo muri uyu mwaka wa 2024 yagombye kuzaba ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe aho kuzaba ku wa 31 Werurwe.
Reka iyi nkuru itangirire ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, kugira ngo ikurikize neza neza ibivugwa muri Bibiliya. Nanone iryo funguro ryitwa “Ifunguro ry’Umwami,” Ifunguro rya Nyuma cyangwa Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu (1 Abakorinto 11:20, Bibiliya Yera).
Yesu yatanze ubuzima bwe abanje gusangira n’intumwa ze 12. Yabasabye kuzahora bibuka urupfu rwe n’iryo funguro, ari na yo mpamvu hari amadini ya Gikristo yizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba kugira ngo yibuke Yesu kandi amushimire igitambo yatangiye abantu. (Matayo 20:28; 1 Abakorinto 11:24).
Uwo muhango wo kumwibuka si isakaramentu cyangwa umuhango w’idini ukorwa kugira ngo babarirwe ibyaha. Bibiliya yigisha ko kwizera Yesu ari byo bituma abantu bababarirwa ibyaha, aho kuba umuhango runaka w’idini.—Abaroma 3:25; 1 Yohana 2:1, 2.
Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ariko ntiyavuze incuro bari kujya babikora (Luka 22:19). Hari abumva bawizihiza buri kwezi (igaburo ryera), abandi bakumva ari buri cyumweru (guhabwa ukarisitiya), abandi buri munsi, abandi bakumva bawizihiza incuro nyinshi ku munsi cyangwa umuntu akabikora kenshi gashoboka akurikije uko abyumva.
Icyakora, fatanya na Paradise gusuzuma impamvu zashingirwaho kandi z’ukuri:
Yesu yatangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba cyangwa Igaburo Ryera ku itariki Abayahudi bizihizagaho Pasika kandi yapfuye kuri uwo munsi (Matayo 26:1, 2).
Ibyo si ibintu byapfuye kubaho gutya gusa. Ibyanditswe bigereranya igitambo cya Yesu n’umwana w’intama watambwaga kuri Pasika (1 Abakorinto 5:7, 8). Pasika yizihizwaga incuro imwe buri mwaka (Kuva 12:1-6; Abalewi 23:5). Ubwo rero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bizihizaga Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu incuro imwe buri mwaka nk’uko bivugwa muri Bibiliya.
Impamvu Pasika yagombye kuba ku wa Gatatu aho kuba ku Cyumweru. Ibyo Yesu yakoze ntibifasha abantu kumenya gusa incuro Urwibutso rwizihizwa, ahubwo binabafasha kumenya itariki n’igihe rwizihirizwaho. Dukurikije kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi, yatangije uwo muhango ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33 izuba rirenze (Matayo 26:18-20, 26).
Nubwo ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33 hari ku wa Gatanu, hari igihe buri mwaka iyo tariki igwa ku wundi munsi. Ukurikije uburyo bwakoreshwaga mu gihe cya Yesu, aho gukoresha kalendari y’Abayahudi yo muri iki gihe, wasanga Yesu yarapfuye ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024.
Niba rero Yesu yaramaze iminsi itatu mu mva, ubwo wateranya iminsi itatu kuri iyi tariki ya 24, bigahwana no ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe muri uyu mwaka. Yesu we yazutse ku wa Mbere, bivuze ko abizihije iyo Pasika n’ubwo ntawahamya ko byabaye, bayizihije ku wa Mbere na Yesu ahari aho kuba ku Cyumweru. _Mariko 16:9.
Yesu yapfuye ku wa Gatanu azuka ku wa Mbere.Kuki Pasika buri gihe yizihizwa ku Cyumweru?