Korali Shalom ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yise "Shalom Worship Experience" kizaba ku matariki ya 22 na 23 Werurwe 2025.
Iki gitaramo kije cyiyongera ku yandi mateka akomeye n’ayoroheje iyi korali yakoze mu myaka yashize, by’umwihariko kikazaba ari kimwe mu bitaramo byayo binini.
Shalom Choir: Korali yanyuze mu mateka akomeye
Shalom Choir yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangirira ku bana bato mu Itorero ADEPR Nyarugenge.
Yanyuze mu bihe bikomeye, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabasigiye igikomere nk’uko byagenze ku Gihugu cyose. Yaje gukomeza umurimo w’Imana no gukora indirimbo zifasha imitima ya benshi.
Bamwe mu bakunzi bayo bakomeje kuyikunda kubera indirimbo zihimbaza Imana zanditse amateka nka Abami n’Abategetsi, Nyabihanga, Uravuga Bikaba, Nzirata Umusaraba, Umuntu w’imbere, n’izindi nyinshi zabaye impamba y’imitima y’Abakristo.
Mu mwaka wa 2018, Shalom Choir yakoze igitaramo cy’amateka muri Kigali Convention Center, aho kwinjira byari ukugura album yabo nshya. Iki gitaramo cyitabiriwe bikomeye, kigaragaza ko iyi korali imaze kugira igikundiro n’icyubahiro mu muziki wa Gikristo mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2023, Shalom Choir yongeye gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, ari na bwo yinjiye bwa mbere mu mateka yayo muri iyi nyubako ihenze mu Rwanda. Ni igitaramo bari bise Shalom Gospel Festival cyabaye tariki 17 Nzeri 2023, cyikitabirwa n’abaririmbyi bakomeye barimo Israel Mbonyi.
{{}}
Shalom Worship Experience: Igitaramo gishya cyitezweho byinshi
Nyuma yo gukora ibitaramo bikomeye, Shalom Choir yongeye gutegura igitaramo kidasanzwe cy’iminsi ibiri, kizaba ku wa 22-23 Werurwe 2025.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu nyubako izatangazwa mu minsi iri imbere, kikaba cyitezweho guhembura imitima no kuzamura urwego rw’ubuhamya bw’iyi korali.
Shalom Choir itangaza ko iki gitaramo kizaba cyuzuyemo ubuhamya, indirimbo zisingiza Imana, ndetse n’umwanya wo gusabana n’abakunzi bayo baturutse hirya no hino.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo iki gitaramo kibe, abakunzi ba Shalom Choir bashishikarijwe kwitegura no kugisengera kugira ngo kizagire impinduka nziza ku mitima ya benshi. Gusa banafite amatsiko y’aho iki gitaramo kuzabera kuko hataratangazwa.
Igitaramo cy’ubushije cya Shalom choir cyabereye muri BK Arena. Ni igitaramo cyashyize iyi korali ku gasongero aho kuri ubu ifatwa nka korali ya mbere ikomeye ndetse ikunzwe cyane mu Rwanda mu zibarizwa muri ADEPR.
Kuba barujuje BK Arena, abantu barenga 1000 bagasubirayo ndetse abagera ku 100 bakakira agakiza, bituma benshi basaba ko Shalom choir yategura igitaramo cyagutse muri Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium cyangwa ikongera igataramira nanone muri BK Arena, ikifatanya n’andi makorali n’abaririmbyi mpuzamahanga na cyane ko ari Fesitivali.
Hari amakuru avuga ko igitaramo aba baririmbyi bagiye gukora muri Werurwe, kizabera muri ADEPR Nyarugenge. Bibaye ari byo byaba ari umwanya mwiza wo kujya ku karago, bakamenekera Imana, bakayishimira kubiyereka mu gitaramo cy’ubushize, bakanamurikira abakristo n’itorero umusaruro w’igitaramo giheruka bityo bakitegura bihagihe igitaramo cy’amateka avuguruye mu mwaka wa 2026.
Impamvu gutaramira muri Stade Amahoro cyangwa na BK Arena bishoboka muri 2026, ni uko igitaramo bagiye gukora bacyise Sholom Worship Experience, mu gihe cyakabaye cyitwa Shalom Gospel Festival Season 2.
Isesengura rya Paradise rigaragaza ko Shalom choir ishaka kujya ikora ibitaramo bibiri bikomeye bikajya bihora bisimburana, ibyo akaba ari Shalom Worship Experience yajya ibera mu rusengero na Shalom Gospel Festival izajya ibera hanze y’urusengero.
Shalom Worship Experience
22-23 Werurwe 2025
Ahantu: Hazatangazwa vuba
Save the Date!
Iyi tariki ba uyibitse