× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu bose barangwa no kugira ubu bwoko 10 bw’ubwoba

Category: Health  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abantu bose barangwa no kugira ubu bwoko 10 bw'ubwoba

Kugira ubwoba ni ikimenyetso kigaragaza umuntu muzima, ufite ubwonko butekereza neza nubwo iyo bikabije biba bibi. Hari abagira ubwoba no ku tuntu duto abandi badatinya cyangwa bagatinya ibintu bisa n’aho bidateye ubwoba ku bandi bantu. Reka tugaruke kuri bwoko icumi abantu bamwe bagira abandi batagira.

1) Abantu benshi ku isi uzasanga bafite ubwoko bw’ubwoba bwa Acrophobia. Ubu ni ubwoko bw’ubwoba bwo gutinya ahantu harehare waba uhareba n’amaso yawe, muri videwo cyangwa ku mafoto, yewe na ha handi uba ureba witaruye cyane ku buryo n’uwagusunika utahagera. Akenshi iyo ubonye aho hantu uhita wiyumva nk’uri mu byago byo kuhagwa, bigatuma wumva ufite ubu bwoba.

2) Aerophobia na bwo ni ubwoba bugirwa n’abantu benshi ariko b’abakire. Impamvu ari ubw’abakire ni uko ari ubwoba bwo gutinya kugenda mu ndege kandi birazwi ko nta mukene wapfa gukora ingendo z’indege nta kindi kibazo cyabayeho, urugero nko guhungishwa n’igihugu abamo.

Aba bantu nubwo bajya mu ndege baba basa n’abahungabanye, si bo barota basoje urugendo kandi ikintu bakora cyane bayirimo ni ugusenga ngo bagere iyo bagiye. Gutekereza ko bari mu kirere, ku mpanuka z’indege bumvise n’izo babonye mu mafirime, bahita biyumva nk’aho bigiye kubabaho, wababona ukagira ngo bafite ibindi bibazo. Bakunda kuvuga bati ‘ngenda mu ndege kenshi ariko sinjya nyimenyera.

3) Arachnophobia, ubwoba bwo gutinya udusimba duto kandi tudakanganye. Usanga abantu benshi batinya igitagangurirwa, igihore, n’utundi dukoko duto tutagize n’icyo dutwaye.

4) Ophidiophobia, ubwoba bukomeye bwo gutinya inzoka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nubwo abantu hafi ya bose bagira ubwoba iyo babonye inzoka kubera ibyo bayiziho byo kurumana ikagusigira ubumara bwakwica vuba, abafite iyi ndwara bo bagira ubwoba n’iyo bayitekereje gusa cyangwa uyivuzeho. Si inzoka gusa kuko batinya n’ibindi bimeze nka yo urugero nk’umuserebanya, icyugu, uruvu n’ibindi ubusanzwe bitanaryana.

5) Cynophobia, ubwoba bwo gutinya imbwa. Abantu benshi bakunda imbwa, bakazorora, bagatemberana na zo, yewe hari n’abazibwira ibibazo byabo. Icyakora hari n’abayitinya bikabije, bayibona bakibona yabariye.

6) Trypanophobia, ubwoba bwo gutinya urushinge rwo kwa muganga. Ibi bihuriweho n’abantu benshi ariko hari abakabya bakaba batajya no kwipimisha zimwe mu ndwara kubera urushinge. Abenshi bahunze urukingo rwa Koronavirusi kuko barwaye iyi ndwara.

7) Astraphobia, ubwoba bwo gutinya inkuba n’imirabyo. Uzasanga abantu benshi imvura igwa bakikingirana, umurabyo waza bakaba bagwa igihumura. Iyo inkuba ikubise bashobora kugwa hasi, byaba kenshi bakihisha mu buriri. Imvura ijya guhita bahungabanye.

8) Agoraphobia, ubwoba bwo gutinya kuba ahantu ha wenyine. Usanga aba bantu batarara mu nzu bonyine ngo buke. Iyo ari nk’umugore umugabo ntiyamusiga ngo age mu kazi nta muntu asize mu rugo. Nubwo yaba arataha bwije, akora uko ashoboye akaba ari kumwe n’umwana wo mu miryango yabo cyangwa umuturanyi. Bugaragara ku bagore kurusha abagabo.

9) Mysophobia bwo ni ubwoba buri wese akwiriye kugira, ikibazo ni uko biba byakabije. Ubu ni ubwoba bwo gutinya umwanda bikabije. Wumva udatuje iyo ubona umwanda no ku bintu bitari ibyawe cyangwa iwawe.

10) Social Phobia ni ugutinya kujya no kuba ahantu hari abantu benshi. Mu isoko no ku rusengero, mu kigo cy’amashuri n’ahandi hateranira abantu benshi ufite iyi ndwara ntapfa kuhagera. Wowe se urwaye ubuhe bwoba? Ni ubuhe twazaheraho dusesengura? Byandike muri comments.

Abantu batinya ibintu bitandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.