Ubushakashatsi bushya buvuga ko kunywa “Soda” (fanta ya Coca-Cola) no kurya “Hot Dog” bishobora kugabanya iminota y’ubuzima buzira umuze umuntu yari kuzamara.
Hot dog ni ubwoko bw’ifunguro rigizwe n’isosi (sausage) ikunze gukorwa mu nyama z’inka, inkoko, cyangwa ibindi, ikaba ishyirwa hagati mu mukate muremure wabugenewe, rimwe na rimwe ikongerwaho ibirungo n’imboga nk’amavuta ya ketchup, mayonnaise cyangwa mustard.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’aba¬shakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan bugaragaza ko amafunguro menshi akunze kuribwa bishobora kugabanya igihe umuntu amara mu buzima buzira umuze, bitewe n’imiti ibirimo, isukari, n’ibindi bikoreshwa mu kubitunganya.
Abashakashatsi basuzumye ubwoko burenga 5,800 bw’ibiribwa, bareba ibirimo nk’inyongeramusaruro, amavuta, isukari, ingano ya kalori n’intungamubiri, hanyuma babihuza n’amakuru yavuye mu bushakashatsi bunini bwagaragaje uko ibyo biribwa bihura n’ibyago byo kurwara.
Ibyabonetse ni uko “hot dog imwe” ishobora kugabanya iminota 36 y’ubuzima buzira umuze, cyane cyane kubera nitrites na nitrates, ibikomoka ku binyabutabire bikoreshwa mu kubika inyama z’ububiko, bishobora guhinduka ibintu bifitanye isano no kuba intandaro y’indwara za kanseri iyo bimaze kugera mu mubiri.
Ku binywera Soda (fanta) batangarijwe ko kuyinywa na byo bishobora kugabanya indi minota 12, ahanini bitewe n’inyongeramusaruro nka aspartame iri mu binyobwa by’umutobe wa fanta, na yo iri gukurikiranwa mu bushakashatsi ku buzima.
Mu bindi bifatwa nk’ibifite ingaruka zikomeye harimo inyama zikaranze, inyama z’inka zikonjeshejwe cyangwa zitetse mu buryo bwo kubikwa igihe kirekire, ndetse n’imboga n’amafi amwe atarateguwe neza.
Ariko hari n’amakuru meza: kugabanya inyama ku kigero cya 10% ukazisimbuza imboga n’imbuto, bishobora kongera iminota 48 y’ubuzima buzira umuze.
Abakurikira inkuru ku mbuga nkoranyambaga ntibacitse intege mu gutanga ibitekerezo, umwe yagize ati: “Byadutwaye imyaka yose ngo abitwa abashakashatsi babone ibi?
Ibi bivuze ko nubwo Umukristo yaba yaririnda inzoga, kunywa kenshi ibinyobwa bifite gaz n’amasukari menshi nka fanta bishobora kuba bigira ingaruka mbi ku buzima, bityo bisaba kubigabanya no guhitamo amazi cyangwa ibindi binyobwa bifitiye umubiri akamaro.
Byatangajwe na Dail Maily