× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gira uruhare mu gikorwa cyo kuremera abana barwariye ku bitaro bya Muhima cyateguwe na Helvine w’imyaka 12

Category: Health  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gira uruhare mu gikorwa cyo kuremera abana barwariye ku bitaro bya Muhima cyateguwe na Helvine w'imyaka 12

Tariki ya 12 Ukwakira 2025, itsinda ryiyemeje gukora ibikorwa by’urukundo, Helvine Foundation, rizasura ibitaro bya Muhima mu gikorwa kigamije gufasha abarwayi bafite abana bato batishoboye.

Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: “Spread Kindness – Go Fund with Helvine”, cyangwa "Kwirakwiza Urukundo – Fatanya na Helvine"

Uru rugendo ruzaba rugamije kugeza ku barwayi bakeneye inkunga yihutirwa ibikoresho by’ibanze birimo Colgate, amavuta yo kwisiga (body oil), pampers, impapuro z’isuku (toilet paper) n’ibindi byangombwa.

Mu kiganiro Ndahiro Yves, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Helvine Foundation akaba n’umubyeyi we yagiranye na Paradise, yavuze ko bahisemo ibitaro bya Muhima kuko ari hamwe mu hantu hari abarwayi b’ababyeyi bafite abana bato, benshi muri bo badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ibanze.

Yagize ati: “Twahisemo Muhima kuko harimo abarwayi bafite abana bato kandi badafite ubushobozi. Ikindi ni uko ari ibijyanye neza n’umurongo wa gahunda ya Helvine Foundation—gufasha abafite intege nke.”

Igitekerezo cy’iki gikorwa cyazanywe na Helvine Isheja Ndahiro, umwana w’imyaka 12 wamenyekanye mu bikorwa by’ubugiraneza, uvuga ko ashaka gukomeza gufasha abantu uko ashoboye, cyane cyane abakiri bato, kugira ngo inzozi ze zo kuzaba Dogiteri atangire kuzikozaho intoki, binyuze mu kugira umutima w’impuhwe no gufasha.

“Ndashaka kuba Dogiteri, ariko si ukuvura gusa. Ndashaka kumenya ubuzima bw’abababaye, kubumva no kubaha icyizere, kuko bindimo.” – Helvine

Helvine asaba abafana be, inshuti za Helvine Foundation, n’abakunzi b’ibikorwa by’urukundo kwifatanya muri iki gikorwa, ndetse no gutanga inkunga y’ibikoresho bizafasha abarwayi ba Muhima kwiyumva neza no kugira icyizere.

Buri wese ufite umutima ugira ubuntu, wifuza kwifatanya muri iki gikorwa, ashobora kwitabira urugendo rwo gusura ibitaro ku wa 12 Ukwakira 2025 mu gihe yaba ari hafi, cyangwa akitanga mu bushobozi, akabongerera ku bikoresho byavuzwe haruguru.

Uburyo bworoshye bwo kubavugisha, ni ukwandikira cyangwa guhamagara izi nimero zibaruye ku babyeyi be, kugira ngo atange inkunga ye: 0788920118 (Mama wa Helvine), 0785544830 (Papa wa Helvine)

Helvine Foundation ikomeje gahunda zitandukanye z’ubugiraneza, kandi iki gikorwa ni kimwe mu ngingo zituma indoto ze zigana ku ntego yo kuba Dogiteri, atari iyo kuvura umubiri gusa, ahubwo n’iyo gufasha abantu mu buzima busanzwe, akabahumuriza.

Imana ikunda abantu bagira impuhwe, bagafasha abandi badategereje igihembo. Ibi bikorwa by’urukundo bigaragaza ko umuntu afite umutima wumvira Imana, kuko n’Imana ubwayo yita ku batishoboye, abarwaye n’abababaye.

Iyo umuntu afashije mugenzi we uri mu kaga, aba agaragaje urukundo rufatika, kandi Imana imuha umugisha. Nta gikorwa cyiza kibagirana imbere yayo, ndetse iteka ihora yiteguye kwitura umuntu wakoze neza. Gutangana umutima wuzuye, nta cyo witeze, ni ikimenyetso cyo gukorera Imana, kuko uko dukorera abandi, ni ko tuba tuyikorera.

Mu rwandiko rwandikiwe 1Abatesalonike 5:14, Pawulo yabibukije gukomeza abanyantege nke, kubasengera no gufasha abatishoboye.

Uru rugendo rwa Helvine, ruzarushaho gushimangira ko gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, ibyo Yesu yadusabye, bitarangirira mu magambo gusa.

Helvine na Mama we

Helvine akomeje ibikorwa by’urukundo nubwo akiri muto. Bimurimo, kandi azabikomeza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nibyiza cyane nditeguye kuzabafasha murugendo mwateguye nditayari kubwanyu murakoze

Cyanditswe na: nshuti Gevais  »   Kuwa 17/10/2025 09:43