× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhamya bw’abarokotse impanuka y’ubwato bwa Kongo muri Kivu! Ni Imana yahabaye!

Category: Health  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubuhamya bw'abarokotse impanuka y'ubwato bwa Kongo muri Kivu! Ni Imana yahabaye!

Ku wa 3 Ukwakira 2024, amashusho ateye ubwoba yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ubwato bwa Kongo buri kurohama mu Kiyaga cya Kivu, mu gihe haburaga metero 600 ngo bagere ku Cyambu cya Kituku mu Mugi wa Goma.

Bukirohama itsinda ry’abatabazi barimo ingabo z’igihugu n’iziri mu butumwa bw’amahoro bihutiye gutabara, batangira no gushakisha abarohamye, uretse ko bamwe bataraboneka.

Amakuru amwe avuga ko bwari burimo abantu bagera kuri 300, aho Jean Jacques uri mu bayobozi bahagarariye Intara ya Kivu (Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo) we yatangaje ko bwari burimo abantu 278 nk’uko yabibwiye Ibiro Ntara Makuru, icyakora imibare yakomeje guhindagurika.

Umubare w’abapfuye n’abarokotse ugaragaza ko kugeza ubu hari abantu 200 bitumvikana aho bari, ibi bikaba byasobanura ko abantu barenga 200 bapfuye nubwo ababashije kuboneka mu gihe iyi nkuru yandikwaga ari 34 gusa bapfuye.

Iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenywe icyateye impanuka, icyakora abari bari muri ubu bwato bo bavuze ko bwarohamye kubera kubunaniza bagashyiramo abantu benshi cyane kuko ngo bugenewe gutwara abantu bari hagati ya 30 na 50 gusa, ukongeraho ko nta majire (utwenda tubuza abantu kurohama) bari bambaye.

Abarokotse ni 58 kandi nubwo leta ivuga ko abapfuye ari 34 Ibiro Ntara Makuru byavuze ko ku munsi wa kabiri hari hamaze gupfa abantu 78 babonetse kandi na bo bakaba bashobora kuba bariyongereye kuko hari abandi bataraboneka kandi bagishakishwa.

Bahati Selemani wagize uruhare mu gutabara abantu akaba umukozi ku cyambu yabwiye itangazamakuru ati: “Twabonye ubwato butangira kubirinduka, byagaragaraga ko bwuzuriranye kandi hari imihengeri ikomeye. Ubwato bwatangiye guhengama gahoro gahoro, abari bari hejuru batangira kugwa mu mazi, ubwato bwose buhita bwibirindura bwose burarohama.”

Uwitwa Byamungu wari uri muri ubu bwato akaba yararokowe no koga agahurira n’abatabazi hagati yabwiye Ikinyamakuru D W ko amazi atari afite imiraba myinshi cyane ahubwo we atekereza ko bwarohamye kubera kubupakira cyane birenze ubushobozi bwabwo. Yaragize ati: “Nabonye abantu barohama, abana abakuru, abagore n’abagabo, nange habuze gato ngo ndohame, ni uko Imana yahabaye. Ni Imana yantabaye ni ukuri.”

Mkembale we wagendaga inshuro imwe muri ubu bwato buri cyumweru yaragize ati: “Twari turenze ibisanzwe. Tuba turi benshi ariko kuri iyi nshuro byari birenze. Abantu Magana mu bwato butwara mirongo itanu byari bikabije.

Ubwato bwatangiye kurohama, abantu barasakuza, batangira gusenga basaba ko hajugunywa imwe mu mizigo iremereye, ubwato bukomeza kwegera imbere abantu bose bari kurira, bakomeza gusenga ubwato bukomeza kurohama, mu mwanya muto cyane burabirinduka. Nge narokowe no gufata ku rubaho kugera abatabazi bangezeho. Ni Imana yahabaye.”

Ubu bwato bwari bumaze iminsi ine burohamye mu Kiyaga cya Kivu bwaje kuboneka muri metero 200 z’ubujyakuzimu. Leta ya Kongo ikomeje gutangaza imibare y’abapfuye 34 n’abatabawe 80 nyamara iyi mibare ni mike ukurije uko ibindi binyamakuru bibyandika, bivuga ko abapfuye barenga ijana.

Jean Jacques uhagarariye Intara ya Kivu y’Amagepfo aho bwaturukaga yavuze ko abarenga 80 bapfuye.

Minisitiri w’Intebe we yatangaje ko uku kurohama kuzagira abo gushyirwa ku mitwe. Minisitiri Shaban yagize ati: “Harabanza hashakishwe abarohamye ibindi biraza nyuma. Abantu bari bari aho bwaturutse bazahanwa.” Ubu hari gukurikiranwa ababa baragize uruhare mu irohama ryabwo.

Uku kurohama si ubwa mbere kubaye muri Kongo (RDC), kuko biba kenshi ahanini bitewe no gutwara ibintu byinshi no kutambara amajire afasha kutarohama mu gihe bwo burohamye cyangwa habaye impanuka.

Muri Mata 2019 habaye impanuka yahitanye abantu barenga ijana na mirongo itanu muri Kivu hafi ya Karehe, bituma Tchisekedi wari uheruka kuba Perezida ahita ahasura anatanga amajire kandi ategeka ko bazahora bayaha abagiye mu bwato, gusa si ko byakurikijwe.

Guverinoma yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka, kandi haracyakorwa ibishoboka ngo niba hari abandi bakirimo babonwe ndetse hanahanwe ababigizemo uruhare bose.
Bibiliya yahanuye ko abantu bazaba bakunda ubutunzi kurusha abantu, ibihuje n’ibyabaye bigatuma hagenda ababarirwa mu Magana bafite imizigo kandi hari kugenda 50 gusa. – 1 Timoteyo 3 : 1- 5.
Mu gukora iyi nkuru twifashishije icyegeranyo cya AyS

Ibinyamakuru birimo BBC News, D W n’ibindi bikomeje gutangaza imibare inyuranye n’iya guverinoma ya Kongo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.