× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iminsi y’imperuka twayigezemo, ese wowe ubibona ute? Bibiliya ni umutangabuhamya mwiza

Category: Bible  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Iminsi y'imperuka twayigezemo, ese wowe ubibona ute? Bibiliya ni umutangabuhamya mwiza

Turi mu minsi ya nyuma y’inyongezo kuko ibyahanuwe byose byamaze kuboneka ariko mu mwanya muto usigaye Yesu ateze amaboko mu gihe ibyahanuwe bitarasohorera ku babiciye amazi.

Yesu yahanuye ko iminsi y’imperuka itari kurangwa n’amahoro n’umutekano, ahubwo ko yari kurangwa n’imidugararo. Bimwe mu bimenyetso yavuze byari kuranga “iminsi y’imperuka” ni intambara, inzara;

Ibyorezo by’indwara n’imitingito ikomeye (Matayo 24:3, 7; Luka 21:10, 11; Ibyahishuwe 6:3-8). Nanone Yesu yaravuze ati: “Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.”—Matayo 24:12.

Iyi si imaze kuzuramo ibyago byinshi uko byahanuwe byose bimaze kugaragara, ni cyo gituma ijambo ry’lmana rigira riti uwera nakomeze yere n’uwanduye nawe akomeze yandure.

Hari undi mwanditsi wa Bibiliya wavuze ibintu byinshi byari kugaragaza ko urukundo rwakonje. Muri 2 Timoteyo 3:1-5 havuga ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuba bikunda, bakunda amafaranga n’ibinezeza.

Nanone bari kuba birarira kandi bagira urugomo. Imiryango yari kuba idakundana n’abana batumvira ababyeyi babo. Abanyamadini b’indyarya bari kuba bogeye hose. Ibi ntitwabishidikanyaho kuko byose byamaze kugaragara.

Ibyo bimenyetso bigaragaza ko imperuka iri hafi. Nanone bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi. Igihe Yesu yavugaga ibimenyetso biranga iminsi y’imperuka, yavuze ikintu gitanga ihumure.

Yagize ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Iyi si imaze kubwira mo abavugabutumwa hirya no hino batambutsa ubutumwa bwiza ndetse hagenda hanavuka mo abavugabutumwa b’ibinyoma ibyo nabyo ntibyatingurana kuko byarahanuwe.

Ubwo butumwa bwiza bugenda butambutswa hirya no hino butanga umuburo ku bakora ibibi, kandi bugatuma abakiranutsi biringira ko bari hafi kubona imigisha Imana yabasezeranyije.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.