× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

DRC: Pastor Nzayi Dieudonne mu kugeza Bibiliya kuri buri rugo binyuze mu mushinga ’One Family One Bible’

Category: Bible  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

DRC: Pastor Nzayi Dieudonne mu kugeza Bibiliya kuri buri rugo binyuze mu mushinga 'One Family One Bible'

Umushinga ’One Family One Bible’ ni igikorwa cyatangijwe na Pasiteri Nzayi Dieudonne wo mu Itorero Rishya ry’Isezerano Rishya ry’Imana i Sheffield, ukomoka muri Kongo, wahumekewe n’ibibazo by’abaturage b’Abanyamulenge. Nubwo bakorewe amarorerwa bariho ubu, bakomeje kuba abizerwa ku rukundo bakunda Imana.

Uyu mushinga wa Bibiliya ugamije gushimangira ibyiringiro bya Banyamulenge mu gutanga Bibiliya 5.000 mu miryango 5.000. Abanyamulenge ni Umuryango ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igihugu gituranye n’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu myaka irenga mirongo itatu barwana, barahohotewe, baricwa kandi barimurwa n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare ikomoka mu miryango myinshi bibwira ko ari Abanyekongo kavukire. Banyamurenge ni bamwe mu baririmbyi bafite impano yo kuririmba ndetse n’ibihangano byabo biryohera amatwi y’ababyumva. lbihangano byabo byuzuye ubuhanuzi bw’ijambo ry’Imana.

Iterambere ry’umushinga rirakomeje na komite yibanze yashyizweho kugirango ishyigikire icyerekezo. Urupapuro rwa Go Fund Me rwashyizweho nk’urubuga nyamukuru rwo gutera inkunga umushinga ndetse n’ubufatanye na Sosiyete ya Bibiliya ndetse n’itumanaho mu Rwanda na Kongo rimaze gushingwa kugura, gutwara no gukwirakwiza Bibiliya. Igikorwa cyonyine kigaragara n ugukusanya inkunga.

Uyu mushinga uzaba intego nyamukuru ya Musenyeri Winston Taylor (Pasiteri mukuru) mu butumwa bukuru bw’Itorero ry’Imana ryo mu Isezerano Rishya (NTCG) i Sheffield kandi rifite n’inkunga ya Musenyeri Donald Bolt ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.

Bavuga ko bakeneye inkunga y’andi matorero y’amadini kandi "tuzashaka no kwegera abaturage ndetse n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo babashyigikire kugira ngo bagere ku ntego ya Bibiliya 5000". lki gikorwa kizafasha abakirisitu kwegera ibyiringiro byabo binyuze mu ijambo ry’Imana ndetse no kugarura ihumure. Bizafasha gusakaza ubutumwa bwiza muri rubanda nyamwinshi.

Src: New testament church of God

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.