Itorero rigitangira abenshi mu bari abayoboke baryo bari Abayuda. Ibyo byatumye inyigisho zishingiye ku mategeko n’imigenzo bya Mose bikomeza guhabwa agaciro kanini cyane. Muri ibyo harimo umuhango wo gukebwa. Ariko mu by’ukuri ubukiristo bwari butandukanye cyane n’idini ya Kiyuda.
Abayuda cyangwa se abakiristo b’i Yerusalemu babwiraga abanyamahanga ko gukizwa bagomba kubanza guhinduka abayuda kugira ngo babone kuba abanyetorero.
Pawulo yandikiye abanyamahanga inzandiko zitandukanye ababwira ko batagomba guhangayikishwa n’iyo mihango n’amategeko. Urugero ni aho Pawulo yandikiye abagalatiya ababwira ko badakwiye gukurikiza amategeko ya Mose ngo babone agakiza.
Kwizera Yesu ni byo byonyine bitanga agakiza. Gusa byakomeje guteza impagarara mu itorero aho byatumye Pawulo na Barinabasi bahura n’izindi ntumwa ngo bakemure icyo kibazo kuko abayuda bari bakomeje guhata abanyamahanga gukebwa (Ibyakozwe 15:1-2).
Guhinduka kwa Pawulo
Umunsi umwe ubwo Pawulo yari mu nzira yerekeza i Damasiko yagize iyerekwa ridasanzwe ryamuteye guhinduka nabyo bidasanzwe. Mu gitabo cy’Abagalatiya 1:16, avuga ko Imana yamuhishuriye umwana wayo kuko mu busanzwe yahakanaga ko Yesu ari umwana w’Imana ndetse agatoteza n’ababyemera bose.
Mu 1 Abakorinto 9:1 Pawulo yivugiye ko yabonye Umwami Yesu n’ubwo ibigaragara mu byakozwe n’intumwa bivuga ko yabonye umucyo mwinshi watumaga adashobora kureba. Ni muri iryo hishurirwa Imana yamumenyesheje ko Yesu ari umwami n’umukiza wahanuwe n’abahanuzi.
Nyuma y’ibyo byabereye mu nzira ijya i Damasiko yahise ajya muri Arabiya, aho akaba ari iburengerazuba bwa Damasiko (Abagalatiya 1:17). Yamaze muri Arabiya imyaka itatu (3) abona kujya i Yerusalemu gufatanya n’izindi ntumwa umurimo.
Nyuma yo kujya i Yerusalemu Pawulo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ahera iwabo i Siriya n’i Kilikiya (Abagalatiya 1:17-24). Mu myaka 20 yakurikiye yatangije amatorero menshi atandukanye muri Asiya ntoya, n’amatorero atatu (3) i Burayi harimo n’iryi Korinto.
Mu ncamake, mu gihe cye, n’ubwo yari umuntu ukomeye kandi uzwi cyane n’abakristo b’icyo gihe, Pawulo yagiraga abamurwanya benshi. Binavugwa cyane ko Pawulo atahabwaga agaciro n’izindi ntumwa ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’ivugabutumwa nk’uko bagahaga Petero na Yakobo.
Ibi byatumye agerageza kurwana intambara nziza ari nabyo byamuhesheje kuba umuyobozi w’amatorero menshi yashinze utinyitse kandi wubashywe n’abakristo. Pawulo yanditse amabaruwa menshi ayandikira amatorero yo muri Asiya no mu Burayi.
Inzandiko za Pawulo zigaragara muri Bibiliya mu isezerano rishya zagize uruhare runini cyane mu kumugira uwo ariwe uko tumuzi ubu nk’umuyobozi w’itorero wagize akamaro gakomeye cyane kuruta abandi bose babayeho n’abazabaho.