× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbamutima zuje ugushimira za Dusenge Elie washyize hanze indirimbo ihebuje yise ’Ku Musaraba’

Category: Artists  »  June 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Imbamutima zuje ugushimira za Dusenge Elie washyize hanze indirimbo ihebuje yise 'Ku Musaraba'

Umuhanzi ukiri muto mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Dusenge Elie, yashyize hanze indirimbo yise Ku Musaraba yari amaze iminsi ateguje abakunzi be. Nyuma yo kuyishyira hanze igakundwa, yashimiye uwayigizemo uruhare wese.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 30 Gicurasi 2024, bituma Elie yubahiriza isezerano yari yaragiranye n’abakunzi b’indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwiza bwa Kristo, kuko yari yaravuze ko ukwezi kwa Gicurasi kutazarangira itagiye hanze.

Ubwo yaganiraga na Paradise ku wa 13 Gicurasi 2024 yagize ati: “Ndateganya kuyisohora muri uku kwezi kwa Gatanu.” Yakomeje avuga impamvu yayise izina Ku Musaraba agira ati: “Ku Musaraba ni ho twaboneye byose, ibyo ivugaho byose bivuga ku Musaraba.”

Dusenge Elie yasangije abakunzi be amwe mu magambo meza agize iyi ndirimbo, nk’uko aririmba agira ati: “Ku Musaraba ni ho naherewe izina rishya, nahaherewe ingurane, mpasiga umuruho wange (ibicumuro), mparonka ubuzima (agakiza). Ndashima Yesu we wawemeye, wawubambweho nge ndabamburwa, awubabariraho nge ndababarirwa, uwo Mwami Yesu ahimbazwe.”

Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 2 Kamena 2024, Elie yashimiye abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ihebuje yise Ku Musaraba, ariko ahera ku Mana isumba byose agira ati: “Ndashimira Imana yanshoboje, ni yo yamfashije mu rugendo rwo gufata amajwi. Nubwo intambara zitabuze, Uwiteka yakomeje kungirira neza, urugendo rwange rwo gufatira amashusho mu rusengero rwa Four Square Church rugenda neza.”

Yaboneyeho no gushimira abagize itorero ateraniramo rya Good Foundation, cyane cyane umuyobozi waryo, kuko ari bamufashije babikuye ku mutima, bakigomwa byinshi kugira ngo indirimbo Ku Musaraba ikorwe.

Mu magambo ye yagize ati: “Ndashimira abagize itorero ryange rya Good Foundation, abantu baryo baje kunshyigikira ari benshi babyishimiye, cyane cyane umuyobozi waryo wabwiye abantu ngo baze bakemera gusiga akazi kabo.

Dusenge Elie ufite umwuka w’Imana nk’uko byumvikana mu ndirimbo, ntiyashimiye abagize uruhare muri iyi ndirimbo bakoresheje imbaraga, igihe cyangwa amafaranga gusa, ahubwo yanashimiye abamuzirikanye mu masengesho nk’uko yabitangaje agira ati: “Sinabura gushimira abansengeye kugira ngo akazi kazagende neza.”

Yanashimiye kandi abamuhaye ibitekerezo, dore ko bose bamushimiye ku bw’igihangano cyiza. Yagize ati: “Ndumva nishimye, cyane ko abantu bagiye bampa ibitekerezo byiza, bambwira bati ‘warakoze, wakoze indirimbo nziza, irimo ubutumwa bwiza bwa Kristo, ivuga ibyiza twaboneye ku Musaraba.’ Mbese, abantu barabyishimiye kandi baracyakomeje kuyireba.”

Icyakora, ntashimira abakunze igihangano cye gusa, ahubwo anabasaba kubigaragaza mu buryo bworoshye, bagatanga ibitekerezo, bagakora subscribe, kandi bagakora share, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.

Elie yabivuzeho agira ati: “Burya iyo urebye ku ndirimbo ntukore kuri Subscribe, nta bwo uba ushyigikiye umuhanzi mu buryo bwuzuye, kandi kuko iba yamamaza ubutumwa bwiza, byaba byiza uyirebye abusangije n’abandi, agakora kuri share. Ibyo bituma biba iby’umugisha, bikazamura umuhanzi w’Imana, kandi na we wakoze uwo murimo ukaba ukoze umurimo mwiza.”

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza ku bemera ko Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo acungure abantu, kandi akaba yaratangiye ubuzima bwe ku Musaraba kugira ngo abizera babone ubugingo buhoraho.

Uyu musore ukiri muto Dusenge Elie wavutse ku wa 20 Mata 2000, Indirimbo aheruka gushyira hanze, ikaba iri no mu ndirimbo zatumye amenyekana, ni iyitwa “Ndemezanya” yasohotse ku itariki 08 Mutarama 2024.

Nyuma y’uko indirimbo nshya Ku Musaraba isohotse, Elie yabwiye abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ati: “Ngira ngo Ku Musaraba ubwo yahashyitse, muyumve, mwibuke agaciro k’Umusaraba.”

Dusenge Elie, umuhanzi ufite ahazaza heza mu gusingiza no kuramya Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Rwose indirimbo za DUSENGE ÉLIE zidufasha turibenshi, kandi nokutaramumenya zabafasha ntakabuza, nuko rero mukomeze mumufashe zigere kure hashoboka. Amen 🙌🏻

Cyanditswe na: Jean Pierre NDAGIJIMANA   »   Kuwa 03/06/2024 19:02

Nukuri indirimbo za DUSENGE Élie ziradufasha kandi ndakeka nokutaramumenya naramutse bumvise indirimbo ze banyurwa, nuko rero mukomeze mumufashe agere kure hashoboka, bantu benshi bafashwe n’ubutumwa atanga. Amen 🙌🏻

Cyanditswe na: Jean Pierre NDAGIJIMANA   »   Kuwa 03/06/2024 19:00

Rwose iyindirimbo ninziza rwose yuje ubutumwa imana ikomeze yagure impano ya Dusenge Élie natwe abakunzi be tumuri inyuma rwose ntituzamutenguha .

Cyanditswe na: Muniwace Yves   »   Kuwa 03/06/2024 15:45