× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbamutima za Adrien Misigaro nyuma yo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Imbamutima za Adrien Misigaro nyuma yo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi

Nyuma yo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi bakayiha izina ‘Nkurikira,’ Adrien Misigaro yagaragaje ingano y’ibyishimo afite.

Adrien Misigaro uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze mu baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa (Gospel), nyuma yo gukorana indirimbo Nkurikira na Israel Mbonyi, yatangaje ko ari ibintu byamushimishije cyane, dore ko bamaze igihe ari inshuti zikomeye ariko badafite indirimbo bahuriyeho.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Nyuma y’imyaka myinshi dufitanye ubucuti bwahindutse ubuvandimwe, nge na Israel Mbonyi twakoranaga ibitaramo, tukagirana ibihe byiza (small events), ariko ntitwigeze na rimwe dukorana indirimbo.”

Yakomeje agira ati: “Abenshi muri twe mwakomezaga kutubaza impamvu tudakorana indirimbo kugeza uyu munsi, ariko ndakeka ko noneho iki ari cyo gihe gikwiriye. Ubu indirimbo yanyu yageze hanze.”

Yashimiye abayigizemo uruhare, baba abatunganyije amajwi y’indirimbo ndetse n’abafashe amashusho.

Iyi ndirimbo nkurikira yashyizwe kuri YouTube ku wa 26 Gicurasi 2024, ikaba iri no ku zindi mbuga Adrien Misigaro acururizaho imiziki.

“Inzira ndimo yambanye ndende, aho njya simpabone neza. Umwijima wambanye mwishi, ndasitara kenshi ngakomereka. Numvise ijwi rituje, rivuga neza, rimbwira riti inzira iganisha ahera ‘Nkurikira tujyane, kuko aho nkujyanye ni heza.”

Erega nagerageje iby’uru rugendo ngenyine, kandi nkoresha imbaraga nyinshi cyane, ntibikunda tutari kumwe, Mucunguzi, mpumurizwa n’ijwi ryawe rimbwira riti ‘Nkurikira tujyane, kuko aho nkujyanye ni heza.

Wizere iby’aya magambo tuvuganye, wikorere umusaraba unkurikire, kuko aho nkujyana ni heza. Nunyiyambaza nzagutabara, umpamagare ndahari, nzakubera ihema wugamemo, nta cyo uzigera umburana.”

Aya ni amwe mu magambo meza agize iyi ndirimbo nkurikira ikomeje gukundwa n’abatari bake.

Adrien Misigaro yaherukaga kugaragara mu ndirimbo yakoranye na Meddy, Niyo Ndirimbo, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 6, mu gihe Israel Mbonyi we aheruka gushyira indirimbo hanze yise Sikiliza iri hafi kuzuza miriyoni 7 z’abayirebye kuri YouTube.
Adrien Misigaro

Israel Mbonyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.