Nyuma y’Iminsi mike abuze papa we, umuramyi Thacien Titus yasohoye amashusho meza y’indirimbo yise "Nkomeza".
Ni indirimbo yasamiwe mu bicu n’abatagira ingano. Tugiye ku rubuga rwa All Gospel Today ruhuza abantu batandukanye babarizwa mu gisata cya Gospel, abarimo Baruta Martin wagaragaje ko yari akumbuye inganzo nyanganzo y’uyu kizigenza ndetse n’umunyamakuru Abayisenga Christian wa Isibo TV&FM bagaragaje ko iyi ndirimbo yabageze ku mutima.
Thacien Titus aherutse gushinga urubuga rwiganjemo abahanzi n’abavugabutumwa bo mu itorero rya ADEPR, rwitwa "Abadasigana" dore ko bafatanya mu bikorwa by’ubumwe n’urukundo nk’uko Intumwa za Kristo zabikoraga.
Abarimo umuririmbyi Mama Music uzwi mu ndirimbo "Byigana ukore kuri Yesu", Uwitonze Serophohade batazira "Ibizirike", Theophile bita "Uri Ya", Eddy Gashirabake, n’abandi bahurije ku bwiza bw’iyi ndirimbo nshya ya Thacien Titus.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Thacien Titus yavuze ko yahisemo kubanza gusohora amajwi y’iyi ndirimbo mbere y’amashusho kuko yifuzaga ko abantu babanza kumva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bakayimenya neza.
Abajijwe ku bihe yarimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we yakundaga cyane, yagize ati: "Nayihimbye mfite umubabaro mwinshi n’agahinda nyuma yo kubura umubyeyi wanjye nari mu bihe bikomereye umutima wanjye."
Yunzemo ati; "Ni isengesho nasengaga nsaba Imana ngo inkomezereze mu bihe byari bikomereye umutima wanjye."
Thacien azwiho indirimbo zisa n’ubuhanuzi ,buri wese wumvise indirimbo ye ayumvira mu bihe arimo, ibi bigatuma akundwa n’abatari bakeya. Bizakugora kumva indirimbo ye irangira ataririmbyemo ko atazigera yibagirwa aho Imana yamukuye.
Ubwo yabazwaga amashimwe ahora ku ndiba y’umutima we, yagize ati: "Ntabwo njya nibagirwa ko Imana yankijije kuvuga ndidimanga,s inzibagirwa ko Imana yankijije indwara y’amaso namaranye imyaka myinshi."
Hari abaririmbyi benshi babuze aho bamenera ngo bamurike impano zabo bagereranywa na zahabu zitwikirije amazi, abajijwe inama yaha aba baririmbyi ashingiye ku rugendo rwe, yasubije ko gusenga ariyo ntwaro yitwaje mu bihe bikomeye na n’ubu akaba akiyitwaje. Yagize ati: "Mu gusenga harimo byose harimo ibisubizo, nta muntu usenga akina".
Benshi mu bakunzi be banyotewe no kubona yakoresheje igitaramo agataramana n’abandi baramyi bagenzi be. Abajijwe niba adateganya igitaramo vuba kugira ngo abakunzi be bafatanye nawe kuririmba indirimbo ze nziza zuje ubuhanga nka "Aho ugejeje ukora", "Mpisha mu mababa", "Uzaza ryali Yesu", "Impanuro" n’izindi, yavuze ko ateganya igitaramo mu mpera z’uyu mwaka cyangwa se mu ntangiroro z’umwaka wa 2025.
Thacien Titus ni umwe mu baririmbyi beza umuziki wahesheje ibikombe ndetse bakagaragara ku urutonde rw’abahanzi b’umwaka mu bihembo bitandukanye nka Groove Awards, Sifa award na Salax Award. Indirimbo ‘Aho ugejeje ukora", ifatwa nk’ibendera ry’umuziki we yamuhesheje ibikombe 2 bya MTN Caller Tune mu mwaka wa 2016.
Icya mbere yagihawe tariki 13 Ugushyingo 2016 ubwo hasozwaga irushanwa rya Groove Awards Rwanda. Icyo gihe MTN yamuhaye igihembo kingana na 200.000 FRW. Ikindi gihembo yagihawe tariki 30 Ukuboza 2016 ubwo ‘Aho ugejeje ukora’ yahembwaga nk’indirimbo yabaye iya mbere mu zakoreshejwe cyane n’abafatabuguzi b’iyi sosiyete mu kuyitabiraho (Caller tune) mu ndirimbo zahimbiwe Imana. Iki gihe yahawe na MTN sheki y’amafaranga 400.000 y’amanyarwanda.
Thacien Titus yateguje igitaramo
Nukuri Imana yaguhamagaye niyo ukorera pe. Kandi uyikorera ntaburyarya. Izakwiture. Imana idakiranirwa ngo yibajyirwe imirimo wamugabo we izaguhe ijuru. Wowe numuryango wawe rwose Imana ijye ibaha umugisha muri umuryango wicyitegererezo umuntu ubazi yabigiraho byinshi . Gubwa neza nshuti ya yesu.
Imana izaguhembe nukuri uyikorera ntaburyarya