Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose." (Matayo 21:22)
Yesu ati "Tuzabihabwa byose". Ibyo ni ibiki tuzahabwa nta na kimwe kibuze?
1.Tuzahabwa ibyo dusaba. Bivuga ko tugomba kumenya ibyo dukeneye. Menya neza ko utagomba gusaba ibyo ufite cyangwa ibyo ushobora kubona. Imana ikunda ko dukoresha imbaraga z’ubwenge mu gushaka ibisubizo kuko biratuzengurutse.
Niyo mpamvu ubona umuntu mufite ubushobozi bumwe, atangira umushinga kandi bigakunda. Bivuga ko yagize umwanya wo gutekereza, gupanga no gutinyuka gutangira. Icyo wasaba ni uko yagufungura amaso ukareba aho ibisubizo biri, aho kuyisaba kugira ibyo yagukorera kandi ubishoboye.
2.Tugomba kumenya uko dusaba. Hari uburyo bubiri bwo kwegera Imana. Ushobora kuyegera nk’umuturage uje gutabaza umwami we, cyangwa nk’umwana uje gutabaza umubyeyi we. Uramutse uhisemo kuyigana nk’umuturage, ugomba gushaka ituro. Kuko nta muturage uza imbere y’umwami imbokomboko.
Uzasabe Umwuka Wera agufashe kumenya icyo watanga, n’aho wagitanga. Icyifuzo cyawe wagisangiza umuntu uhaye iryo turo, nkuko wakigira ibanga.
Muri 2011, nagize icyifuzo cy’ibihumbi magana abiri, umuntu ansaba kumusengera abone ibihumbi makumyabiri. Aho kumusengera, narayamuhaye ahubwo mubwira kunsengera mbone ayo nifuza.
Imbaraga zacu twazishyize hamwe, twese turara dusubijwe. Ituro ryanjye uwo munsi narihaye umukristu nayoboraga, dore ko bimenyerewe ko ari abashumba duhabwa gusa. Umwuka wera arahari ngo atuyobore gusaba mu Izina rya Yesu, no kumenya igikorwa cyaherekeza iryo sengesho.
3.Gushidikanya ko wasubizwa ntibitandukanye no kwivugisha. Mbese urasenga ariko ntawe ubyira, nta Imana urikuvugisha, uba urimo kwiganyira ntacyo wahindura. Usabwa gushaka icyanditswe kijyanye n’icyifuzo cyawe, ugisengeremo.
Kuko Imana yumva uririmi rwayo kuruta izindi zose. Ni kuvuga ko yita cyane kubyo yivugiye kuruta amagambo menshi twavuga mbere yayo. Mbese wayifatira kubyo yasezeranije nka Nehemiya.
Niwizera ko icyo usaba wagihabwa uzategereza igisubizo mbere yo kwivumbura ushaka izindi nzira z’ubuhemu. Uzatuza muri wowe, uhagaze kubyo wasabye. Yewe cyeretse Umwuka Wera akubyiye kwinginga, ariko umuntu wizeye ko ahabwa ntatitiriza, nta n’amarira asengana.
Kuko Imana ntikangwa n’amarira, n’ubutayu, n’ituro utanga, n’ijwi usengana, n’umubare w’abasenga...ahubwo ikorwaho no kwizera usenganye. Yesu yavuze ko uzimura imisozi, ngaho byakire kandi ubigendereho.
Uramutse uyegereye nk’umwana, uzamenye ko urukundo ari ryo turo riruta izindi Imana ishaka. Ni ryo riyobora indi myitwarire yose isigaye. Yesu atwuzuze urukundo no kwizera.
Shalom, Pastor Christian Gisanura
Ariko pastor nkunda gukurikira inyigisho zawe Kandi rwose haraho zangejeje kbs igitekerezo cyane namaze kubigerageza igihe cyose uzajya gusenga ushidikanya ntushobora gusubizwa ahubwo nge mbona uba watakaje umwanya kdi umutima nama uba wakubwiye UTI pfa kujya gusenga iyo hajemo ngo pfa kujya gusenga biba byapfuye ikiza nuko usabwa ko ugira impamo yo kwizezwa