“Imana ntijya igifuri cyangwa ngo icome ku buryo yakwibagirwa!” Aya ni amagambo yavuzwe na Bruce Melodie wikomye abamuvuga nabi, abasaba gukundana no kwibuka gukiranuka.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi cyane nka Bruce Melodie, yagaragaje akababaro ke ku bantu bakomeje kumusenya no kumuvuga nabi, abaha ubutumwa bukomeye burimo gusaba abantu kwiga gukundana no kubahana aho gusenyana. Yavuze ibi mu kiganiro Live yagiranye n’abafana be ku mbuga nkoranyambaga.
Gasopo ku bamusebya
Mu buryo bweruye, Bruce Melodie yihanangirije bamwe mu banyamakuru n’abamufana nabi, bavuga amagambo amusebya n’indirimbo ye ari gukora afatanyije na Diamond Platnumz itarajya ahagaragara.
“Ngo iyo ndirimbo igomba kuba mbi… ari abanyamakuru! Gufata izina ry’umuntu ukarisenya, ugasenya ‘project’ itaranasohoka! Muzi neza iyo twese dukina sinabyaye icyari kuba?”
Bruce yasabye abantu guha agaciro umurimo w’abandi, kabone n’iyo bataba babikunze uko biri, kuko buri wese akwiye kubahwa bitewe n’ingufu ashyira mu byo akora. “Ubaha umuntu wese wakoze akazi n’ukuntu yagakoze, kuko ibyo utekereza ko bikubabaza, undi muntu na we bimubabaza.”
“Nta cyo azagutwara, ngukunda — Satani yaratsinzwe”
Aya ni amagambo agize indirimbo ye yise “Nzaguha Umugisha” yaririmbiye abamuvuga nabi, imwe mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe cyane kurusha n’izindi zisanzwe ziri kuri album ye yitwa Colorful Generation yasohotse muri Mutarama 2025.
Bruce Melodie yavuze ko kuva yinjira mu muziki yabonye urwango rukomeye, ariko yakomeje gukora ibyo akunda, aha abantu umuziki wubaka. Yasobanuye ko adashobora kurwana n’utamwifuriza ibyiza, kuko ngo nta gaciro bifite.
Yaririmbye ati: “Nta cyo azagutwara, ngukunda. Satani yaratsinzwe!” yarengejeho amagambo agira ati: “Akantu ko gukiranuka twese kaba katureba. Imana ntinywa ifege, ntinywa itabi, nticoma, ntijya igifuri. Kandi ntiyibagirwa.”
Twige gukundana
Bruce yakomeje asaba Abanyarwanda ko aho guhangana no gusebanya, bakwiye gushyigikirana, by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro. Yavuze ko kwirengagiza abamuvuga nabi ari umugambi we, ariko ko hari n’ababigiriramo ingaruka zikomeye barebye nabi.
Bruce Melodie yasabye abantu kwiga gukundana aho kubiba urwango, kuko Imana itibagirwa imirimo y’abantu, cyane ko itanywa itabi (ikiyobyabwenge).