× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ni yo yemeje ko ikipe ya Arsenal yegukana igikombe cya Premier League?

Category: Sports  »  9 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana ni yo yemeje ko ikipe ya Arsenal yegukana igikombe cya Premier League?

Nyuma y’uko Arsenal F.C. yegukanye igikombe cya Premier League, ku mbuga nkoranyambaga hadutse impaka nyinshi zishingiye ku kwizera no ku ruhare Imana igira mu mikino, bamwe bibaza niba Imana ari yo yemeje ikipe yegukanye igikombe.

Bamwe bibazaga niba Imana ari yo yemeje ikipe yatsinze, abandi bakavuga ko gutsinda cyangwa gutsindwa bishingira ku myitozo, ubushake n’imbaraga amakipe yashyize mu kibuga. Ese koko, Imana ni yo yemeje ikipe yegukanye igikombe cya Premier League?

Urukuta rwa Instagram rwa Ballers In God rwagarutse kuri iki kibazo, ruvuga ko Bibiliya igaragaza ko Imana igenzura byose kandi nta kiba itakizi, ariko kandi ikanaha abantu inshingano zo gukora, guhatana no kwitanga.

Ibi byatumye hibazwa niba koko Imana ihitamo ikipe yegukana igikombe cyangwa niba umupira ahubwo ugaragaza uko imitima y’abantu iteye. Ni ubutumwa bwakunzwe (Likes) n’abarimo Eze wa Arsenal.

Iyi nkuru yavuze ko hari abakinnyi bafata umupira nk’ikigirwamana, mu gihe abandi bawukoresha nk’urubuga rwo guhimbaza Imana no kuyereka isi.

Kenshi nyuma yo gutsinda, bamwe mu bakinnyi bapfukama hasi bashimira Imana, abandi bakavuga Yesu mu biganiro bagirana n’itangazamakuru, bagaragaza ko impano, ubushobozi n’amahirwe bafite byose babikesha Imana.

Gusa nanone yibukije ko ikibazo gikomeye kiba igihe abantu bashimira Imana mu ntsinzi gusa, ariko bakayibagirwa mu gihe cyo gutsindwa.

Yatanze urugero rwa Bukayo Saka wanenzwe cyane nyuma yo guhusha penaliti akinira u Bwongereza, ndetse na Jurrien Timber wamaze igihe kinini yaravunitse.

Hari kandi Gabriel Jesus wakunze guhura n’ibibazo n’igitutu mu mupira, ariko bose bagakomeza kuvuga ku kwizera kwabo no kwizera Imana.

Ballers In God yavuze ko ubutwari nyabwo atari ugutwara ibikombe gusa, ahubwo ko ari ugukomeza kwizera Imana no mu bihe bikomeye.

Yifashishije umurongo wo mu Abaroma 8:28 uvuga ko Imana ikoresha ibintu byose ku neza y’abayikunda, yaba intsinzi cyangwa gutsindwa.

Mu bitekerezo by’abakurikiye iyi nkuru, Noah Crossley yavuze ko nubwo abantu bashyigikira amakipe atandukanye, icy’ingenzi ari uko izina ry’Imana rihimbazwa.

Yagaragaje ko abakinnyi ba Arsenal na Manchester City F.C. bose bagiye bagaragaza kwizera kwabo muri uyu mwaka, bityo bose akaba ababona nk’abatsinze mu buryo bw’umwuka.

Hari abandi babifashe mu buryo bwo gusetsa, bavuga ko ahubwo ibyemezo bya VAR cyangwa PGMOL ari byo byemeje uwatwaye igikombe, ariko benshi bagarukaga ku gitekerezo kimwe: ko igikombe gishobora gutanga icyubahiro n’ubwamamare, ariko amahoro n’intego y’ubuzima bitangwa n’Imana gusa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.