Byari ibyishimo bisendereye imitima ku bakunzi n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, byari umunezero wuzuye ku bakunzi ba Jehovah Jireh Choir, abihebeye Hoziana Choir batashye bashize inyota, kuramya no guhimbaza Imana byatumye Ntora worship Team isabirwa umugisha.
Ibihe byiza bikaba byashimangiwe n’Ijambo ry’Imana ryasize abagera ku ijana na mirongo icyenda bahaye intashyo umwanzi satani bayoboka inzira y’amahoro n’agakiza, twese abari bahari tuti "Imana iratsinze"!
Kuwa 22/09/2024 ni icyumweru cy’umugisha ku bakunzi ba Jehovah Jireh Choir. Iyi Korali y’ubukombe yari yateguye igitaramo cyiswe "Imana iratsinze live concert". Ni igitaramo cyamurikiwe abanyakigali ku nshuro yacyo ya 2 doreko ku ikubitiro cyabereye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2023, gikorwa mu buryo bw’igiterane doreko cyamaze iminsi 3,ni ukuvuga kuva kuwa 19/08 kugeza le 21/08/2023.
Kuri ubu ubufindo bukaba bwari bwagwiriye abanyakigali bahuriye kuri stade ya ULK .Saa munani zuzuye ab’inkwakuzi bakaba bari bamaze gufata ibyicaro Aho bari bategereje icyo Imana iri buvugire Aho hantu.Ntibatengushwe n’amadakika doreko benshi bishimiye ko iki Gitaramo cyatangiriye ku isaha yagenwe.
Ntora worship Team Ikaba yinjije benshi mu bihe byiza binyuze mu ndirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana ,Aho benshi bakuriye ingifero aba baririmbyi.
Binyuze mu ndirimbo "Umuhamagaro" ikunzwe n’imbaga, doreko yibutsa abantu kuzava mu ruganda bameze nk’izahabu, abakunzi ba Hoziana Choir bizihiwe bikomeye.Nyuma y’iyi ndirimbo,yakurikijeho indirimbo Yerusalemu Ndetse n’izindi iva ku ruhimbi igikumbuwe.
Mu gihe Buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho,imitima ya benshi wabonaga yatangiye kuririmba Jehovah Jireh. Ubwo bamwe bari batangiye kongorerana ngo Korali yacu iraza ryali, ahagana saa munani n’iminota 24,Past Claude Ushinzwe ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR wari umusangiza w’umwanya yahise yakira iyi korali Ikaba yakomewe amashyi y’urufaya.
Mu majwi meza ayunguruye,iyi korali ifatwa nk’imwe mu nziza mu guhagarara ku ruhimbi yageze ahabugenewe ihera ku ndirimbo "Ndyamyemu mahoro", iririmba "Yaranguraniye", Imana iratsinze n’izindi. Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bakubise stade ya ULK iruzura bahagurukijwe na Jehovah Jireh Choir bafatanya kuririmba indirimbo zayo, doreko kuri ubu ifatwa nka Korali ya mbere ifite indirimbo zacengeye mu mitima ya benshi mu Rwanda.
Saa kumi n’Imwe n’Iminota 15,Past Claude akaba yakiriye Umuvugabutumwa Jacqueline uzwi ku izina rya Mama Fabrice Aho yari kumwe n’Umugabo we Jules Hakorimana(Papa Fabrice).
Iyi couple izwiho kugira ubuhamya butangaje Ikaba yateye benshi amarangamutima nyuma y’uko Mama Fabrice avugiye mu ruhame uburyo Imana yamukuye mu busambanyi Aho yari i baby umugabo we akaba umujama. Uyu mubyeyi usetsa kubi doreko yahoze ari indaya ruharwa yavuzeko yahoze ari manager w’indaya, aho yarayoboye site eshatu zirimo de bandit Ndetse na Nyamirambo.
Gusa yavuzeko nyuma y’ubwo buzima kuri ubu Imana yamugiriye Ibambe imukura mu mwijima yakira Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza Aho kuri ubu Akomeje kuvuga ubutumwa bwiza akaba n’Umuyobozi w’abagore mu itorero rya ADEPR Rubonobono. Ikindi yashimye Imana ku bw’umugabo we wakuwemo amenyo kubera urumogi ariko Imana ikaza kumuvunjira.
Ahagana saa 17h25,Ntora worship Team yagarukanye amavuta ku ruhimbi yongera kwibutsa abakunzi bayo ko mu ijuru hazabaho kuramya no guhimbaza Imana gusa ,mu gihe mu isi turi mu myitozo.
Abakunzi b’Ijambo ry’Imana nabo bakaba bashyizwe igorora doreko saa kumi n’imwe n’Iminota 37,Umushumba Ryumugabe yasabiye Imbaraga n’amavuta Past Uwimana Jean Claude umushumba wa Paroisse ya mbugagari Paroisse ya gisenyi.
Uyu Mushumba wishimiwe n’abitabiriye iki Gitaramo akaba yahembuje benshi ibyanditswe byera biboneka mu gitabo cy’abacamanza 6:11-16 Aho yibukije abantu uko Imana yatoranyije Gidioni ikamwita umunyembaraga.
Yifashishije kandi iki gitabo mu bice 7 umurongo wa 13-14 hagira hati: "Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw’Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”
Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose.” Iri jambo rishimangira uburyo Imana yanesheje ingabo z’abamidiani inyuze muri Gidioni rikaba rihura n’insanganyamatsiko igira iti"Imana iratsinze".
Saa 06;07, mu gihe umwigisha yigishaga ijambo ry’Imana,benshi batunguwe n’umuriro w’amashanyarazi wabatengushye. Gusa mu umwigisha ntiyacitse intege ahubwo yahise azamuka muri stade ahagarara imbere y’abitabiriye iki Gitaramo akomeza kubaganiriza ijambo ry’Imana, n’ubwo bitari byoroshye kubera ubwinshi bw’abitabiriye iki Gitaramo.
Mu gihe benshi basengeraga mu mutima ngo umuriro ugaruke ntibyasabye iminota myinshi doreko saa 06h25 ,umuriro wagerutse Ndetse umwigisha akomeza kwigisha kugeza saa 06h40. Ntibyabujije umugambi w’Imana gusohora doreko ubwo uyu mwigisha yahamagaraga abihana,habonetse abantu bagera ku 190 bakiriye agakiza bemera kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.
Kuba ibura ry’amashanyarazi ritaburijemo umugambi w’Imana wo gukiza abantu ibyaha byabo Ndetse umuriro ukagaruka kubw’amasengesho,jye wanditse ibi niho nahakuye intero igira iti: "Umuriro wa mwuka wera wazibye icyuho cy’amashanyarazi" benshi bati"Imana iratsinze".
Ahagana saa 06h40 Jehovah Jireh Choir yasubiye ku ruhimbi ikomereza muri Gahunda yahamagariwe yo guhembura abakunzi bayo mu ndirimbo ziganjemo inshya doreko hafatwaga amashusho y’izo ndirimbo "live recording" Ikaba yakurikiwe na Hoziana Choir.
Iki gitaramo ngarukamwaka kikaba cyasize amateka aremereye doreko Kiri mu bitaramo byitabiriwe ku bwiganze muri uyu mwaka barimo abashumba b’amatorero,abayobozi b’amakorali, abaramyi, abanyamakuru, abayobozi n’abandi.
Ni igitaramo cyavuzwe cyane mu itangazamakuru bigizwemo uruhare rukomeye na na Prince Shumbusho umwe mu banyamakuru bakomeye muri Gospel akaba n’umuririmbyi wa Jehovah Jireh Choir na Fidele Gatabazi aho aba bombi basangizaha bagenzi babo ku gihe amakuru y’iki gitaramo.
Ibihumbi by’abakunzi ba Jehovah Jireh bitabiriye iki gitaramo
Jehovah Jireh Choir bakoze igitaramo cy’amateka
Imana Iratsinze Live Concert yahembuye imitima ya benshi