× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ikiganiro n’abatumiye Hillsong London na Benjamin Dube mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatanu

Category: Ministry  »  November 2022 »  Editor

Ikiganiro n'abatumiye Hillsong London na Benjamin Dube mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatanu

Hillsong London na Benjamin Dube bari mu Rwanda aho baje mu gitaramo cyateguwe na Rwanda Events ifatanyije na AFLEWO Rwanda. Ni igitaramo cy’amateka gitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba baramyi b’ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel baje mu Rwanda mu gitaramo cy’uburyohe kiba kuri uyu wa Gatanu tariki 25/11/2022 muri BK Arena kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ubwo bari bageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Kane, ababatumiye batangarije itangazamakuru byinshi kuri iki gitaramo n’umwihariko wacyo.

Kurikira ikiganiro n’abatumiye Hillsong London na Benjamin Dube

Umunyamakuru: Hillsong London igarutse i Kigali, kuki mwongeye gutumira aba baramyi?

Rwanda Event: Bagarutse mu Rwanda kuko ubwa nyuma baheruka mu Rwanda 2019 bakoze igitaramo cyiza cyishimirwa na benshi ariko duhita tugira ikibazo mu Rwanda ndetse no ku isi yose cya COVID-19, uyu mwaka rero twatekereje ko aho ibitaramo byongeye kwemerwa kandi n’ibyiza nk’igihugu twashoboye kugeraho nyuma y’icyorezo byaba byiza ko habaho igitaramo cyo kuramya no gushima Imana, Hillsong London yakunze u Rwanda nabo bishimira kugaruka kwifatanya natwe muri iki gikorwa.

Umunyamakuru: Umwihariko w’igitaramo cy’ejo ni uwuhe, abantu bitege iki?

Rwanda Event: Umwihariko nta wundi ni uguha umwanya abazitabira igitaramo bakaramya n’abahanzi batumiwe, bose ni abahanga mu byo bakora kandi bazaririmba live.

Umunyamakuru: Bishop Benjamin Dube ari mu bazaririmba, hashingiwe kuki mumutumira? Haba hari abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba?

Rwanda Event: Bishop Benjamin Dube ari mu baramyi bakomeye muri Africa, akaba yaratumiwe nawe kugira ngo nawe yitabire iki gitaramo. Mu bahanzi nyarwanda tuzifatanya na Aime Uwimana

Umunyamakuru: Kwinjira mu gitaramo birasaba iki?

Rwanda Event: Regular tickets: 5,000, VIP tickets: 20,000, VVIP tickets: 50,000. Amatike wayasanga kuri BK Arena cyangwa kuri www.ticqet.rw

Hillsong London na Benjamin Dube si ubwa mbere bataramiye mu Rwanda. Bose bahataramiye bwa mbere mu mwaka wa 2019, batanga ibyishimo byinshi mu bitaramo bya Live bakoreye i Kigali. Ubu, batumiwe mu gitaramo gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye abanyarwanda n’abatuye Isi cyane cyane mu gihe cya Covid-19.

Benjamin Dube ari i Kigali

Hillsong London iri i Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.