Nyarwaya Innocent, umuhanzi akaba n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Yago Pon Dat, umwe mu Banyarwanda badahwema kugaragaza ko bakunda Imana n’umutima wabo wose kandi ko bayoborwa na yo mu migirire yabo, yatanze ikibwiriza kizagirira benshi akamaro muri uyu mwaka wa 2025.
Ikibwiriza cya Yago gikubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi: Gusaba buri wese kumenya Imana, ingaruka nziza ziba mu kuyimenya n’uko we ubwe kuyimenya byamugiriye umumaro.
Iki ni cyo kibwiriza cya Yago Pon Dat cyo ku wa 10 Mutarama 2025 gishingiye mu Migani 9:10 hagira hati: "Kumenya Imana ni bwo bwenge, kandi gutinya Uwiteka ni ko kujijuka."
Yago:
“Kimwe mu bintu bigoye ni ukumenya Imana no kuyemera, ariko umuntu wese ufite Imana, unayizera, akizera ko Yesu ari Umwami n’Umukiza, uwo muntu afite ikintu gikomeye. Nawe ndakwifuriza kumenya icyo kintu icyo ari cyo. Ndakwifuriza kwakira agakiza, ndakwifuriza kumenya Imana, kuko kumenya Imana ni ryo shingiro ry’ubwenge.
Kumenya Imana ni bwo bwenge kandi ni ryo shingiro ryo kujijuka. Imana ni nziza kandi izahora ari nziza ibihe byose. Ibyo bindi abantu bakubeshya, nta kintu kiruta Imana hano ku isi no mu ijuru n’ibihe bizabaho. Nta kintu kandi kiruta kumenya Imana. Kumenya Imana biraryoha; utangira kwimura ibibi mu mutima.
Imana ikunda gutura mu mutima. Imana irema umuntu yamuremanye ibice byinshi by’umubiri: umunwa, ururimi, amaboko, amaguru n’ibindi, ariko igice Imana ikunda guturamo ni umutima. Rero iyo uzi Imana, igenda iganza mu mutima wawe, hakavamo bya bindi by’umwanda: amashyari urwango, byose biragenda. Ni yo mpamvu ndi kukubwira ko ugomba kumenya Imana.
Nubwo umuntu yaguseka akakubwira ko wasaze, akavuga ko udakomeye mu mutwe, akagushinja ibiyobyabwenge, kumenya Imana biraryoha bavandimwe na bashiki bange. Ntihazagire umuntu ukubeshya, kuko ibindi bintu byose bishira, yaba amazu, imitungo, amafaranga n’ibindi byose, ariko urukundo Imana yadukunze ntirushira. Imana ntijya ituvaho. Hari igihe batwanga yo ikatwemera. Bakatuvuga, yo ikatubikira ibanga.
Bakatwandagaza, yo ikatwambika. Bakatubeshyera yo ikaturenganura, ikazana n’abahamya bayo, kuko ni yo itegeka imitima. Ikiremera imitima yo kukuburanira, ikaza ikakuburanira.
Nkange hari igihe abantu bahaguruka bakamburanira nkumirwa. Nkareba ukuntu bari gukoza Satani isoni, nkavuga nti ‘Dore Imana ngiyo.’ Batuvuga ibitari byo, Imana yo ikazana abantu bakavuga ibiri byo, cyangwa igakomeza imitima y’abari kubwirwa ibyo ngibyo, bagakomeza bakizera ibyo Imana iri kubabwira.
Imana ikorera abantu mu mitima, iri mu mitima yacu. Uko twinjiza Imana mu mitima yacu, ni ko tubona ubuzima bushya. Kumenya Imana biraryoshye ku buryo iyo uyimenye [ubaho wishimye]. Ibyo mbabwira si ukubeshya.
Ibintu nzi ku Mana muri uyu mwaka bitandukanye n’ibyo nari nyiziho mu yashize. Ubu byariyongereye. Ibindi bintu byose birashira, ariko urukundo rw’Imana ruhoraho.”
Yago Pon Dat ni umuhanzi wateje imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi ni na wo yahereyeho. Azwi mu ndirimbo yamamaye cyane mu Rwanda n’imahanga yise Suwejo imaze kurebwa n’ababarirwa mu mamiriyoni kuri YouTube. Izindi ni nka Yahweh, na Nzaririmba Igitangaza.
SUWEJO : IMWE MU NDIRIMBO YAKOZE ARAMYA IMANA IGAKUNDWA N’ABATARI BAKE