× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitaramo "Aca Inzira" cya Christophe Ndayishimiye kiratangaje uzacyitabira wese azahabwa impano

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Igitaramo "Aca Inzira" cya Christophe Ndayishimiye kiratangaje uzacyitabira wese azahabwa impano

Ku itariki 18 Gashyantare 2024, biteganyijwe ko umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Christophe Ndayishimiye azakorera igitaramo cya mbere mu Rwanda nihatagira igihinduka. Muri iki gitaramo buri wese uzitabira azahabwa impano yuko yaje.

Iki gitaramo azagikorera kuri New Life Bible Church Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Christophe Ndayishmiye yatangaje ko azatanga impano ifatika ku muntu wese uzaza kumushyigikira muri iki gitaramo.

Iki gitaramo yacyise Aca Inzira Live Concert. Avuga ko kizamufungurira inzira, agatangira no gukorera ibindi bitaramo hirya no hino mu Rwanda, dore ko nubwo akorera umurimo we muri iki Gihugu yavukiye mu Burundi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bazafatanya kuramya Imana binyuze mu ndirimbo muri iki gitaramo. Abo ni Prosper Nkomezi na Irimbere Jean Christian. Batangaje ko imyiteguro y’igitaramo igeze kure, cyane ko n’abo bafatanya kugitegura bari bahari. Igisigaye ni itariki ya 18 gusa, na ho ibindi byararangiye.

Undi muhanzi wari uteganyijwe muri iki gitaramo ni Appolinaire wamushyigikiye mu rugendo rwo kuba umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, bamenyanye ataratangira kuririmba. Gusa kubera impamvu zikomeye yagize, ntazabasha kuboneka muri iki gitaramo kizaba ku wa 18.

Muri iki gitaramo Aca Inzira Live Concert Christopher Ndayishimiye ateguye mu gihe cy’ukwezi, azamurikiramo album y’indirimbo, afatiremo n’amwe mu mashusho ya zimwe mu zikubiyemo, zirimo izo yakoranye na bamwe mu bahanzi bazataramana.

Azwi mu ndirimbo zirimo Uri Uwera yakoranye na Prosper Nkomezi bazanaririrmbana muri iki gitaramo, ikaba imaze imyaka irenga itatu isohotse, Unyobore yakoranye na Gaby Kamanzi imaze imyaka iri hafi muri itatu isohotse, Urashoboye imaze ibyumweru birenga bitatu isohotse, n’izindi nyinshi zakunzwe, zigatuma ajya mu mubare w’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi ari mu bazaba bakoze agashya ko gutanga impano kandi y’ikintu gifatika mu gitaramo cye, akarusho kuri buri muntu wese uzacyitabira. Impano azatanga ntiyayivuze mu mazina.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko azaha impano buri umwe wese uzacyitabira

Apotre Gitwaza yatumiwe muri iki gitaramo

Iki gitaramo kiraba kuri iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.