Abakunzi b’umuramyi Richard Nick Ngendahayo bongeye guhabwa impamvu yo kwimura itariki yari kuzaberaho igitaramo, inyuranye n’iyo bari biteze y’uko cyari kuba muri Kanama
Igitaramo gikomeye cye yise “NI WE Healing Concert,” cyari giteganyijwe kuba ku wa 23 Kanama 2025, cyimuriwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, kikazabera muri BK Arena i Kigali, mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’abategura igitaramo bo muri “Fill The Gap Ltd Rwanda,” icyemezo cyo kwimura igitaramo cyaturutse ku busabe bwinshi bw’abakunzi ba Richard Nick baturutse hirya no hino ku isi.
Benshi bifuzaga ko cyasubikwa kugira ngo babone umwanya wo gutegura urugendo, kugura amatike y’indege, n’ibindi bijyanye n’imyiteguro yo kwitabira iki gikorwa gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko babigaragaje mu itangazo, “Ibi si ugusubika igitaramo gusa—ni ukugishyira mu mwanya w’Imana wateguwe.” Bemeza ko iyi mpinduka izatuma buri wese, yaba atuye hafi cyangwa kure, abonye amahirwe yo kuzifatanya n’abandi muri iki gikorwa gifite intego yo gukiza, guhimbaza no gutanga icyizere.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kirimo ubuhanga buhanitse mu bijyanye no kuririmba, imbaraga z’Imana, n’ukwigaragaza gukomeye k’Umwuka Wera, aho Richard Nick azayobora imbaga mu mwanya wo guhimbaza Imana no kwakira agakiza.
Abakunzi be basabwe gukomeza gushyigikira iki gikorwa, haba mu kugishyigikira mu masengesho, no mu kwitegura kuzacyifatanyamo. Nk’uko abategura babivuga, “ibiri imbere ni byiza kurushaho.”
Igitaramo cye, Ni we Healing kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena, kikazaba ari amateka akomeye mu muziki wa Gikirisitu no mu murimo wo kuramya mu Rwanda.
Ni we Healing Concert ni igitaramo gitegerejwe bikomeye mu Rwanda