Ifungurwa rya Bishop Gafaranga nyuma y’amezi atanu yari amaze muri gereza ni inkuru ishimishije ariko inafite amasomo akomeye ku muryango nyarwanda, ku bafite aho bahuriye n’ivugabutumwa binyuze mu buhanzi n’imyidagaduro.
Nyuma y’iminsi 156 afunzwe, Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga, yarekuwe ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, aho yari ari mu igororero rya Ririma i Bugesera. Yari afungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke umugore we, Annette Murava.
Urugendo rwe rugana mu butabera rwatangiye ku wa 7 Gicurasi 2025, ubwo RIB yatangazaga ko yamufunze imukurikiranyeho ibi byaha. Nyuma y’iminsi mike, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo hakorwe iperereza ku bimenyetso byari birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iya muganga, byemezaga ko Murava yari yakomerekejwe.
Bishop Gafaranga yagiye ahakana ko ibyo aregwa bitigeze bibaho nk’uko bivugwa, avuga ko bari mu makimbirane nk’abandi bashakanye, kandi ko byashoboraga gukemurwa n’imiryango. Nubwo ari uko yabyumvaga, urukiko rwabonye ibimenyetso bihagije, rumutegeka gukomeza gufungwa.
Ku wa 22 Gicurasi 2025, urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu muhezo, ku busabe bw’Ubushinjacyaha, kugira ngo hadatangazwa ibintu byabangamira ubuzima bw’umuryango, cyane cyane uwahohotewe n’abana babo. Umugore we Murava yari yaravuze ko adashaka ko urugo rusenyuka, ndetse yagaragaje ko atari we wafungishije umugabo we.
Mu mashusho yasohoye kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga, Murava Annette yagaragaje ko ashyigikiye ko arekurwa, avuga amagambo yuje urukundo, ndetse ahakana ko ari we wamujyanye mu butabera. Yagaragaje icyifuzo cy’uko urugo rwabo rwakubakwa bundi bushya, asaba ko abantu batabacira imanza.
Ku wa 7 Nyakanga 2025, ubwo habaga urundi rubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Murava yageze ku rukiko ahetse umwana, afite n’impapuro zerekana ko ameze neza mu mutwe, ashaka kugaragaza ko yiteguye gufasha umugabo we. Ariko ntiyemerewe kwinjira, bimutera agahinda, yicara hanze ararira.
Nyuma y’igihe kinini cy’iperereza n’iburanisha, ku wa 10 Ukwakira 2025, urukiko rwasomye umwanzuro: Bishop Gafaranga yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akemera amakosa mu buryo buziguye kandi umugore we akavuga ko yamubabariye, urukiko rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe gisubitse, hamwe n’ihazabu ya 150,000 Frw. Ibi bivuze ko yahise arekurwa, ariko afite itegeko ryo kutazasubira mu makosa mu gihe cy’umwaka, bitaba ibyo igihano kikazahita gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Iri fungurwa risobanuye ibintu bikomeye mu buryo butandukanye:
1. Ubutabera – Urukiko rwerekanye ko rushobora gufata imyanzuro ishingiye ku mategeko n’ibimenyetso, ariko kandi rukita ku mpande zombi: uwahohotewe n’uwari ukurikiranywe n’ubutabera. Ubutabera ntibuba ubwo guhana gusa, ahubwo buba n’ubwo guharanira ko umuntu yikosora.
2. Ubushobozi bwo gusubiza ibintu ku murongo mu muryango – Umugore wa Gafaranga, Murava Annette, yahisemo imbabazi aho guhitamo gutandukana.
3. Isomo ku bagiye bavuga byinshi batazi ukuri – Iri fungurwa risubije benshi barimo abantu bumva inkuru zivugwa gusa bakazigenderaho uko babyumva, ariko batarigeze bamenya iby’ukuri. Ubu ni umwanya wo kwibuka ko amagambo y’abantu atari cyo kintu cyo kwitabwaho, ko ahubwo ukuri ari ko kuzahora gutsinda.
Bibiliya na yo irabivuga...
Hari abantu benshi muri Bibiliya banyuze mu bihe bimeze nk’ibya Bishop Gafaranga, ariko Imana yabakuye aho bari, irabazahura:
1. Yozefu – Yafunzwe azira ibinyoma by’umugore wa Potifari (Itangiriro 39), ariko nyuma Imana imukuye muri gereza, agirwa umugabo wa kabiri ukomeye muri Egiputa. Ibi bitwibutsa ko gufungwa atari iherezo ku muntu wemera gukiranuka.
2. Dawidi – Nubwo yari “umuntu uhuje n’umutima w’Imana”, yakoze amakosa akomeye arimo ubusambanyi n’ubwicanyi (2 Samweli 11). Ariko kubera ko yicuzaga by’ukuri, Imana yamuhaye imbabazi, ikomeza kumukoresha.
3. Petero – Yihakanye Yesu incuro eshatu, ariko nyuma yaje kwihana by’ukuri, Yesu aramugarura kandi amuha inshingano zo kuragira intama ze (Yohana 21:15-17). Nta gicumuro cyatuma Imana ikureka burundu mu gihe ugarutse uyisanga.
Kuri benshi bakunda Bishop Gafaranga kubera ubuhanga bwe bwo gusetsa no kwigisha, iri fungurwa ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakibaza bati: Ese twari tumushyigikiye mu isengesho, cyangwa twamuciriye urubanza?
Kuri Gafaranga ubwe, ni umwanya wo gutangira bushya, agatanga ubutumwa bw’uko Imana ishobora gukoresha n’abigeze guhanwa cyangwa kugwa, bakazahuka bagakomeza umurimo wayo.
Ifungurwa rya Bishop Gafaranga ritwibutsa ko nta we udashobora kugwa, ariko kandi nta we Imana itashobora kongera guhagurutsa. Ni isomo riremereye ku muryango, ku itangazamakuru, no ku Bakristo.