Rev. Alain Numa ukorera umurimo w’Imana muri Shiloh Prayer Mountain church, yazirikanye Intwari z’u Rwanda aziha icyubahiro anasaba abanyarwanda bose guharanira Ubutwari.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku munsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri tariki 01 Gashantare, Rev Alain Numa yanditse ati "Icyubahiro kuri mwese NTWARI z’u Rwanda. Duharanire ubutwari, ibyo dukora tubikore neza cyane, dukore mu gihe dushoboye maze duharanire kuzagira iherezo ryiza, ni byo mbifurije. Umunsi Mwiza w’Intwari z’u Rwanda".
Benshi bashimye Alain Numa ku butumwa bwe, nawe bamushimira kuba yaragize uruhare mu kubohora u Rwanda. Kinyana Souvenir ati "Much respect Afande Medede, kandi warakoze kureka musalac n’agasukari gake ko mu Ngagara na Pain France ya mukate maman ujya ku rugamba kururwanirira, komera ku muheto Pastor Alain". Nzira Muhindo ati "Thank you for your service Sir".
Rev Alain Numa uzwi cyane muri MTN arambyemo, ni umupasitori muri Shiloh Prayer Mountain Church iyoborwa na Bishop Oliver Murekatete. Ni Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe watangije irushanwa rya Stars For Jesus rimaze kuvumbura impano z’abana benshi. Ni umwe mu Ngabo za RPA zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, ubu ni ku nshuro ya 29 uyu Munsi Mukuru wizihizwa. Insanganyamatsiko iragira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu". Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Ingenzi, Imena n’Imanzi.
Mu kwifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”
Yavuze ko nubwo u Rwanda ruhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’Akarere ruherereyemo, umunsi nk’uyu wo kwizihiza Intwari ‘uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho.’ Ati “Umunsi Mwiza w’Intwari!”.
Ubutumwa bwa Rev Alain Numa ku munsi w’Intwari
Rev Numa ari mu Ngabo zabohoye u Rwanda
Numa ni n’umusirikare wa Yesu