“Icyubahiro cyose ni icy’Imana!” Ni amagambo yavuzwe n’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal, Piero Hincapié, wakoze benshi ku mutima nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League
Myugariro wa Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Ecuador, Piero Hincapié, yavuze amagambo agaragaza ukwizera kwe nyuma yo gufasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2025-2026.
Nyuma yo gutsinda Atlético de Madrid igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½, Arsenal yahise ibona itike ya final, ibintu byateje ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abafana bayo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Hincapié yagize ati: “All glory to God” bisobanuye ngo “Icyubahiro cyose ni icy’Imana.”
Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bashimye uburyo uyu mukinnyi ahora agaragaza ukwicisha bugufi no gushyira Imana imbere mu rugendo rwe rwa ruhago.
Nyuma y’umukino, Hincapié yagaragaye ari kwizihiza intsinzi bikomeye hamwe na bagenzi be ku kibuga cya Emirates Stadium, baririmba indirimbo Freed from Desire mu byishimo byinshi nyuma yo kugera kuri final ya Champions League.
Abafana benshi na bo bamugaragarije urukundo, harimo uwanditse ati: “Udutera ishema cyane kubera uburyo wicisha bugufi.”
Uyu mukinnyi amaze kuba umwe mu nkingi za mwamba za Arsenal muri uyu mwaka, aho imikinire ye ndetse n’imyitwarire ye hanze y’ikibuga bikomeje gutuma akundwa n’abatari bake.
Ni we mukinnyi wo muri Arsenal ukomeje kwishimirwa na benshi kubera ugukunda Imana no kwicisha bugufi kwe!