Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yifashishije X yatangaje ko Habimana Dominique usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA.
RALGA mu magambo arambuye ni Rwanda Association of Local Government Authorities bishatse gusobanura Ishyirahamwe Rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali [Rihuza Uturere twose n’Umujyi wa Kigali].
Habimana Dominique yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA kuwa Kane tariki 6 Kamena 2024, asimbuye Ngendahimana Ladislas weguye mu byumweru bike bishize amaze imyaka isaga itandatu mu nshingano.
Habimana yahawe uyu mwanya mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20, bikaba byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Musabyimana Jean Claude, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Marie Solage Kayisire, n’abandi bayobozi batandukanye, abayobora n’abigeze kuyobora mu nzego z’ibanze.
Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo zirimo iyitwa "A Better Place", "New Generation", "Mwuka Wera" yaririmbanye na Korari abarizwamo ya Seraphim Melodies yo mu itorero rya AEBR Kacyiru, dore ko yari na Perezida wayo ayandikira n’indirimbo.
Mbere yo guhabwa uyu mwanya yari ashinzwe Imiyoborere mu Kigo cy’u Busuwisi gishinzwe iterambere n’Ubufatanye mu Rwanda [Governance Programme Officer at the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), Rwanda].
Mu ijambo yavuze nyuma yo guhabwa inshingano yagize ati: “Nishimiye ko nagiriwe icyizere ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, nkaba niteguye gufatanya n’abo nsanze kugira ngo uturere dushobore kurushaho kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere igihugu gifite.”
Habimana Dominique yakomeje agira ati: "Harategurwa gahunda ya kabiri y’imyaka 7 ya Guverinoma (NST2), hari intego Igihugu cyihaye yo kugira Ubukungu buciriritse muri 2035, ndetse n’icyerekezo 2050, uturere tuzarushaho kongera imbaraga kugira ngo za ntego zose zibashe kugerwaho."
Afite uburambe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa benshi (Multi-stakeholders’ engagement), amaze gukorana cyane n’inzego za leta zitandukanye; cyane cyane minisiteri z’ubutegetsi bw’ibanze, na minisiteri y’imari, akanama gashinzwe imiyoborere y’u Rwanda, n’inzego mpuzamahanga z’ubufatanye hagati y’ibihugu birimo guverinoma y’Ubusuwisi, Suwede, Noruveje, Ubuholandi,;
Ubudage, Ububiligi, Amerika, n’Ubwongereza, hamwe n’abakinnyi benshi barimo ibihugu by’Uburayi, na UNDP.
Asobanukiwe neza imiyoborere nyafurika akaba afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Master’s".
Dominique