× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Israel Mbonyi yakoreye muri Uganda byateye Muyoboke ibyishimo bivanzemo ubwoba

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibyo Israel Mbonyi yakoreye muri Uganda byateye Muyoboke ibyishimo bivanzemo ubwoba

Muyoboke Alex umaze imyaka isaga 19 ari mu bikorwa by’umuziki nyarwanda, haba mu kureberera inyungu z’abahanzi no mu gutegura ibitaramo, yahawe isomo na Israel Mbonyi wakoreye igitaramo i Kampala, abantu bakitabira ari benshi cyane.

Ni ibintu Muyoboke yavuze ko ari ubwa mbere abibonye ku muhanzi nyarwanda, by’umwihariko uririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, cyane ko cyari igitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoreye i Kampala muri Uganda. Cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15, Muyoboke akaba yabwiye Igihe Kulcure ko aho hantu hari huzuye.

Yagize ati: “Nagiye mu bitaramo byinshi, ariko aho ngereye muri Oval, abahanzi bo muri Uganda barahatinya (kuko baba bazi ko batahuzuza), ariko umwana w’Umunyarwanda yahujuje.” Israel Mbonyi yabanjirijwe n’abandi bahanzi baho, ndetse n’abavugabutumwa bakomeye, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Muyoboke yagaragaje uko yatewe ubwoba n’urukundo Israel Mbonyi akunzwe muri kiriya gihugu agira ati: “Guhera ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma aririmbana n’abanyagihugu. Nagiye muri Uganda ngamije kwitabira igitaramo, ariko nabonye ko Israel Mbonyi ari ku rundi rwego.”

Yahise abona ko Israel Mbonyi atajya agura amaviews nk’uko bivugwa ku bandi bahanzi, kuko ngo urukundo akunzwe ni rwo rutuma miriyono zigera hafi muri 60. Yagize ati: “Ziriya miriyoni hafi 60 zarebye Nina Siri, sha, ni ibyo pe! Hari ukuntu abantu bakabya bakavuga ngo umuhanzi yaguze, ariko we ni iz’ukuri. Ibaze ko abantu baba baririmbana na we ari abo mu kindi gihugu.”

Ikindi cyatangaje Muyoboke ni uko na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, we n’umugore we bitabiriye iki gitaramo, kuva gitangiye kugera kirangiye.

“Mbonyi ni urundi rwego muri iki Gihugu. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, arangije igitaramo ajya gusuhuza Mbonyi. Guhera ku munota wa mbere yari ahari, igitaramo kirangiye araza aramusuhuza, Mbonyi na we ibyishimo biramurenga.”

Muyoboke yagarutse ku bintu bitandukanya Israel Mbonyi n’abandi bahanzi agira ati: “Kugeza kuri iyi saha, Mbonyi atwambitse icyubahiro. Adusasiye igitenge.” Icyamufashije nk’uko Muyoboke yakomeje abivuga ni ibi:

  Mbonyi ni we muhanzi ufite ikinyabupfura kidasanzwe,
  Mbonyi arakijijwe. Abyuka saa Cyenda agasenga, agafata gitari, akaririmba, agasenga, agasubira kuryama.
  Ni intangarugero ku bajeni b’Abanyarwanda. Yambara neza, ntabikaza ngo yambare amakote n’amakaruvati (kandi ntiyambara n’ibindi byatuma asa n’uwishyize ku rundi rwego). Aba we!
  Indangagaciro z’Umunyarwanda ntajya azica ku ruhande. Yanga kirazira, kandi ukuyeho ko ari Umukristo, iyo aguhagaze imbere ubona ko ari Umunyarwanda.

Kuri iki Cyumweru, Israel Mbonyi akomereje muri Mbarara, aho agiye gukorera igitaramo cya kabiri, kuri uyu wa 25 Kanama 2024, ahitwa Mbarara University Inn Grounds.

Muyoboke yatewe ubwoba n’urukundo Israel Mbonyi akunzwe mu mahanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.