× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Nama y’Umushyikirano ryasubijemo abantu imbaraga

Category: Leaders  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Nama y'Umushyikirano ryasubijemo abantu imbaraga

Bibiliya ivuga ko abayobozi bakuru bashyirwaho n’Imana (Abaroma 13:1). Abo bayobozi iba yerekezaho ni abo mu nzego nkuru za Leta.

Kuri uyu wa kabiri, nyuma y’igihe Abanyarwanda baterwa ubwoba n’ibyo bumva hirya no hino, Perezida w’u Rwanda yabahumurije mu ijambo yavugiye mu Nama Ngarukamwaka y’Umushyikirano.

Umushyikirano ni Inama ihuza Abanyarwanda baba mu Gihugu n’ababa hanze, igamije kuganira ku iterambere ry’Igihugu n’intego kihaye mu gihe runaka, aho n’abayobozi babazwa inshingano z’ibyo bakora.

Inama y’Umushyikirano muri uyu Mwaka wa 2024, yamaze iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva kuwa Kabiri ku itariki 23 kugera ku wa Gatatu ku itariki 24 Mutarama. Nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje, iri kuba ku nshuro ya 19 kuva yatangira mu mwaka wa 2005.

Muri uyu mwaka yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu, ubumwe n’iterambere ry’urubyiruko.”

Iyi nama ibaye mu gihe Abanyarwanda bakomezaga kumva amakuru aturuka hirya no hino, amwe akaba yahahamuraga bamwe muri bo.

Muri ayo makuru harimo iby’uko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ngo azafasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho rukibohora.

Icyakora yitarukije ibyo byari bimaze iminsi bivugwa ko yavugiye mu Kurahirira Manda ya Kabiri k’Umukuru wa Kongo Felix Tchisekedi kwabaye ku itariki 20 Mutarama 2024.

Mu itangazo Guverinoma y’u Burundi yashyize hanze, yatangaje ko abavuze ayo makuru bagamije guhisha ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byose ni byo byatumaga bamwe mu banyarwnda bumva badafite amahoro ariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gusubizamo imbaraga abatuye Igihugu, ababwira ko bakwiriye kumva batuje. Yavuze ko Igihugu gitekanye kandi ko ari ko bizaguma.

Yavuze ku magambo Guverinoma y’u Burundi imaze kwitarutsa ko atari yo yayavuze agira ati: “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica, … ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye.”

“Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza, … ibindi ni amagambo. Abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi. Tuzi umutwaro wacu ariko nge gutuma nikorera umutwaro w’abandi bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”

Muri iyi Nama yabereye muri Kigali Comvention Centre, yabwiye abayitabiriye n’Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kujya mu ngo zabo, bakaryama bagasinzira, ntibatinye.

Ese wabasha gukora ibikorwa byawe bikagenda neza nta mahoro Igihugu gifite? Bibiliya dore icyo ivuga kuri aba bayobozi bo mu nzego za Leta bakora ibishoboka byose ngo amahoro aboneke:

Abaroma 13: 1_ “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.”

Aba barinda ubugingo bw’abo bayoboye nk’abazabibazwa. Abaheburayo 13:17_ “… baba maso bakarinda imitima yanyu nk’abazabibazwa…”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.