× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyamamare byakuriye muri ADEPR: Bushali, Gisa, Bruce Melodie, Faustin Usengimana na Patrick Pappy-Menya korali baririmbagamo

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyamamare byakuriye muri ADEPR: Bushali, Gisa, Bruce Melodie, Faustin Usengimana na Patrick Pappy-Menya korali baririmbagamo

Hagati ya za 2009-2015, njyewe kabarankuru niberaga i Gikondo, ku mpamvu ntiteguye gutangaza kubera ko atariyo mpamvu yanzinduye. Nigeze kubona impano zavukiye muri uwo murwa abenshi bita uw’abasitari bitewe n’uburyo impano nyinshi yaba abaririmbyi ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahafata nk’ivomo.

Abantu benshi bakunze kubona abantu mu ishusho barimo, bakagira amatsiko yo kumenya ubuzima bahozemo mbere yo kuba abo baribo uyu munsi.

Inkuru zidakunze kuvugwa ni ubuzima bw’imyizerere abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abahanzi baririmba umuziki usanzwe (Secular) bahozemo.

Korali Maranatha ni korali y’abana ibarizwa mu itorero rya Rwampara ADEPR SGeem, ni korali ifatwa nk’irerero cyagwa pepiniyeri y’andi makorali abarizwa hariya, kuko usanga ariyo yazamuye abaririmbyi bakomeye baririmba muri korali nkuru zaho zubatse izina muri iki gihugu nka Nayoti, Gosheni, Betifage, Mayendereyo ndetse na Korali Impanda.

Hari bamwe mu baririmbyi bagiye bava muri iyi korali y’abana bakazamurwa mu makorali makuru mu gihe hari abandi bahitagamo gukomeza ubundi buzima, bagakora umuziki ku giti cyabo muri Gospel, abandi bakisanga muri Secular ndetse kuri ubu hari n’abavuyemo abakinnyi b’umupira w’amaguru ba rurangiranwa.

Umuhanzi Gisa James uzwi nka Gisa cy’Inganzo, ni umwe mu bahanzi bazamukiye muri Maranatha. Uhereye kuri nyina ukageza ku bavandimwe be, bose bagiye baririmba mu makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rwampara.

Kuri ubu Nyina aririmba muri korali yitwa Betifage, mushiki we umwe witwa Adelphine akaririmba muri korali Goshen mu gihe uwitwa NIYIGENA Bonny Joycee nawe wazamukiye muri korali Maranatha nawe yaririmbye muri korali yitwa Nayoth akaba yari umwe mu bateraga indirimbo zayo, gusa nyuma yo gushyingirwa yimukiye i Nyarugenge.

Nk’uko bisanzwe mu makorali menshi, hagati ya 2012 na 2013 hakorwaga umuhango wo gucutsa abaririmbyi, James yashyizwe muri korali Nayoth aho yibukirwa ku ndirimbo yitwa "Ntajoro ridacya" yafatanyaga n’umukobwa w’umunyempano kubera ijwi ry’igitangaza witwa Deborah.

Gusa ntabwo yayitinzemo kuko ubwo hashingwaga itorero rya Nayoth Church we n’abandi bana bazi kuririmba batwawe n’umwe mu bayobozi b’iri torero ngo bajye gufatanya umurimo.

Gusa naho ntiyahatinze kuko nyuma y’igihe gitoya we n’abo bajyanye baje kugaruka, bamwe basaba imbabazi bagarurwa mu nshingano, mu gihe we yanze gusaba imbabazi cyane ko yasabwaga guhindura imyitwarire bityo ahitamo gukomereza ubuzima mu muziki wa Secular.

Undi muhanzi wazamukiye muri korali Maranatha ni Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali.
Uyu muhanzi waririmbaga mu ijwi rya Base ni umwe mu barerewe muri iyi korali, arangwa no guceceka no gukunda kuvuza ingoma, nk’uko tubikesha inyaRwanda.com mu kiganiro yagiranye na Arthur Girishema wahoze ari umuyobozi w’iyi korali igihe yaririmbagamo uyu muhanzi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, Bushali yatangaje ko icyamukuye muri korali akajya muri secular ari ubuzima bushaririye yari arimo. Ubwo yabazwaga indirimbo yibuka muri korali yavuze ko yakundaga indirimbo ivuga ngo "Rukundo rwacu ni Yesu".

Kuri ubu hari abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru bahoze basengera muri ADEPR Rwampara, amakuru ahari akaba avuga ko baririmbye muri korali Maranatha
Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bazwi cyane ku kibuga cya Mburabuturo.

Ni umwe mu bahoze basengera mu itorero rya ADEPR aza kwerekeza mu itorero rya EPR ahazwi ku izina rya Isano.

Mu 2014 ubwo hategurwaga umuhuro w’abaririmbye muri Korali Maranatha, umwe mu bari bayoboye iki gikorwa witwa Emmanuel Niyomfura yatangaje ko aba bahanzi bavuzwe haruguru ndetse n’aba bakinnyi babiri bari mu bagomba guhabwa ubutumire, hagendewe ko nabo bahoze ari abaririmbyi babo, gusa ntitwabashije kumenya niba baritabiriye ubutumire.

Sibomana Patrick Pappy, ni undi mukinnyi ukunze kugaragaza ko akunda Imana kandi ari umu Kristo kabone n’ubwo yashatse umugore w’umu Isram witwa Uwase Sultan. Mu mwaka wa 2021, yigeze gushyira post kuri Account ye ya Facebook yambaye umupira wanditseho ngo "I love you Jesus Christ", abantu benshi bagwa mu kantu!

Ubwo yakiniraga ikipe ya APRFC, yigeze kwandika asaba umwanya wo gushima Imana, ahawe umwanya avuga ko ashima Imana kubera ko yamufashije agatsinda Rayon Sport igitego cyabahesheje insinzi, abari mu rusengero rwavuzwe haruguru bariyamira.

Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye n’umubyeyi witwa Lea uvuka i Gikondo wiganye na Pappy ahamya ko we na Faustin Usengimana, abazi basengera SGEEM kandi ari abana bitonda.

Bruce Melodie nawe yakuriye muri ADEPR Kanombe ndetse avuga ko n’ubu ari ho agisengera. Mu 2025 yakoze indirimbo y’Imana, ayita "Jya Imbere", akaba yarayikoranye n’umuhanzi Regy Banks.

Melodie yavuze ko yakoze iyo ndirimbo mu kwiyambaza Imana muri byose. "Nayiririmbiye Uwiteka kuko turiho kubera Iman". Hari amakuru avuga ko yavuye muri korali yo muri ADEPR kubera ko bamwimaga umwanya wo gutera indirimbo kandi yari abishoboye.

Iki kibazo twibaza ni iki "Ese bazagaruka muri korali?"

Umuririmbyi wa 313 mu gitero cya 6 aragira ati "Non’umugisha w’Imana uhorane namwe. Ibah’Ibibanezeza mu nzira mucamo, Amen".

ADEPR yabereye umubyeyi benshi barimo n’ibyamamare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.