Abavuye mu biyobyabwenge babifashijwemo na Teen Challenge, batanze ubuhamya ndetse banagira inama abagikoresha ibiyobyabwenge, babasaba kubivamo kuko iyo ubikoresha uba umeze nk’umuntu uriho kandi warapfuye.
Teen Challenge ni umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika udaharanira inyungu ufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, ukaba ukorera mu bihugu birenga 130 ku Isi, ukagira ama sentere (Centers) arenga 1,400. Muri Afrika, ukorera mu bihugu 30 birimo n’u Rwanda.
Ku cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022 nibwo Teen Challenge yatanze impamyabumenyi ku bahoze bakoresha ibiyobyabwenge, basoje amahugurwa y’umwaka umwe yo kubafasha kubivamo burundu. Ni igikorwa cyabereye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali ari naho batangiye ubuhamya.
Iki gikorwa cyabaye gikurikirana n’amahugurwa yabereye kuri AEE yahurije hamwe abayobozi ba Teen Challenge mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yanitabiriywe n’abayobozi b’uyu muryango ku rwego rw’isi.
Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi witabiriwe n’umuyobozi wa Teen Challenge Oklahoma, Wayne Gray, umuyobozi wa sentere z’abangavu muri Teen Challenge Oklahoma, Michael Lokey, ndetse n’umuyobozi w’umuryango Living Free ku Isi, Grey Keylon.
Abandi bitabiriye harimo umuyobozi wa Teen Challenge mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, Pastor Willy Rumenera, n’abandi bayobozi ba Teen Challenge baturutse muri Kenya n’u Burundi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe mu baharahuye ubumenyi muri Teen Challenge, witwa Byiringiro Epahrodite, yagize ati "Byari ubuzima butoroshye. Ubuzima bw’ibiyobyabwenge, ni ubuzima ubamo umeze nk’umuntu uriho kandi warapfuye kubera ntabwo uba uyobowe neza".
"Icyakagombye kuba cyarimitswe mu buzima bwawe, kiba cyarasimbujwe n’ikindi, ugasanga rero umuntu abaho mu buzima nk’umuntu uzapfa ejo. Ku buryo usanga kenshi ugenda wangirika mu mwuka no ku mubiri".
Yunzemo ati: "Mpfite ubwoba, kubera iyo wemeye ko ufite ikibazo ni bwo uba utangiye intambara.. gusa ndishimye ku bw’intambwe nateye nanone ariko ngomba, [kuba] ndi tayari ntabwo nshyira amaboko hasi ngo nasoje amahugurwa ngo ibintu bimeze neza".
"Oya, nguma kuba maso ahubwo birushijeho, nguma kwiyegurira Kristu kurushaho kugira ngo akomeze kunyobora".
Byiringiro Epaphrodite yashimye Teen Challenge yamufashije kuva mu biyobyabwenge
Umuyobozi wa Teen Challenge Oklahoma, Wayne Grey, nawe yagize icyo avuga kuri uyu munsi ati "Ibi ni byo dukora, maze imyaka 38 nkora ibi kandi ni umurimo ukomeye, gukorana n’abantu babaswe n’ibiyobyabwenge ni ingorabahizi kandi harimo ibihe bigoye cyane.
Ariko byose hamwe ku mugoroba nk’uyu tubona ba bandi rimwe baje ku miryango yacu bihebye, benshi baratakaje ibyiringiro ndetse n’ababyeyi babo baratakaje ibyiringiro, nyuma bamara kunyura mu mahugurwa bakaba bari kubyina bishimira ubuzima bushya muri Kristu. Ukaba ari n’umunsi ukomeye ku miryango yabo, ibi rwose bidutera imbaraga zo gukomeza gukora ibyo dukora".
Umuyobozi wa Teen Challenge muri Afurika y’Uburasirazuba, Pastor Willy Rumenera, yasoje atubwira imbogamizi umuryango wabo ugihura nazo, zirimo ubushobozi no kuba nta kigo cy’abakobwa barabona mu Rwanda, ubu abakobwa bahuye nabo bakeneye gufashwa, babohereza muri Teen Challenge yo muri Kenya.
Pastor Willy Rumenera
Pastor Willy yongeyeho kandi ko bishimira ibihe byiza nk’ibi byo kubona abana bava mu biyobyabwenge babifashijwemo n’umuryango wabo. Yagize ati " Ni ibyishimo byinshi cyane kuba duhagaze kuri uyu munsi tubona aba basore barangije inyigisho, bahabwa impamyabumenyi zabo.
Iyi ni intambwe nini cyane, ni igihe cyiza cyo kubereka ko hari aho bageze, kandi tuzakomeza no kubafasha, dukomeze kubaba hafi ni ukuvuga ngo bakomeze bajye imbere."
Mu mwaka wa 2012 ni bwo Pastor Rumenera yatangiye gukorana na Teen Challenge, ibi biragaragaza ko bamaze imyaka 10 bakorana. Mbere y’uko akorana n’uyu muryango mpuzamahanga, yari Umuyobozi Mukuru wa Gikristo witwa Comfort People Ministry ndetse akaba ari nawe wawutangije. Yaje kuganira na Teen Challenge yo muri Amerika, bahuza imbaraga na cyane ko intego zabo bombi ari zimwe – ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge.
Ajya gutangira iri vugabutumwa ryo gufasha abantu kuva mu biyobyabwenge, hari mu mwaka wa 2012 ubwo yari yasuye abagororwa muri Gereza ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko yasanze benshi mu rubyiruko rwagororerwaga muri iyo gereza ari urwaziraga gukoresha ibiyobyabwenge. Yahise agambirira gutangiza ibikorwa byo gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko bifite ingaruka nyinshi ku buzima bwabo no ku miryango yabo.
Pastor Willy Rumenera utarigeze anywa ibiyobyabwenge n’inshuro n’imwe nk’uko abihamya, yasobanuye aho yakuye iyerekwa ryo gufasha abantu kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge. Ati “Twatangiye bitewe n’uko twajyaga muri gereza kubwiriza, tugasanga urubyiruko rwinshi ruriyo kubera ibiyobyabwenge, dushaka kubafasha, twegera Polisi ku Kacyiru baradushyigikira, batubwira ko bifuzaga ko insengero n’abapasiteri nabo bagira icyo babikoraho”.
Umuyobozi wa Teen Challenge mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Pastor Willy Ruremera
Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Oklahoma, Wayne Gray
Umuyobozi wa Living Free ku Isi, Grey Keylon
Umuyobozi wa sentare z’abangavu muri Teen Challenge Oklahoma, Michael Lokey
Barashima byimazeyo Teen Challenge yabafashije kuva mu biyobyabwenge
UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO MU GUTANGA IMPAMYABUMENYI