× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya ibintu 6 ukwiriye kwirinda kuko byatuma umukunzi wawe ahita akwanga

Category: Love  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Menya ibintu 6 ukwiriye kwirinda kuko byatuma umukunzi wawe ahita akwanga

Tugiye kubagezaho zimwe mu mpamvu zatuma umukunzi wawe akwanga.

Inshuro nyinshi abantu bibaza impamvu abakunzi babo babanga, rimwe na rimwe hari abavuga ko biterwa nuko umukunzi w’umwe aba amubonamo ubwana cyangwa ikindi, gusa ahanini ni uko haba hari ikitari kugenda neza.

Kutaba inyangamugayo

Ubunyangamugoye ni ikirungo gikomeye cy’urukundo aho ukwizerana guhagije gutuma buri wese abohokera mugenzi we, yaba mu biganiro, mu gufatira imyanzuro hamwe n’ibindi. Ubunyangamugayo ni ikintu cyo kwitaho cyane ku bari mu rukundo.

Kutamubonera umwanya uhagije

Dukurikije ubuzima busanzwe umuntu ashobora guhuga, mu buzima iyo ushaka gutera imbere bijyana no guhuga ushakisha ibyaguteza imbere, bishobora kuba akazi, ishuri n’ibindi.

Gusa ibyo ntibivuze ko udashobora kubonera umwanya umukunzi wawe, niyo byaba ari akanya gato ariko akaba ari umwanya w’agaciro bifasha umukunzi wawe kwumva akunzwe, singombwa umwanya munini ariko muto w’ingenzi.

Ntumushimisha bihagije

Singombwa ibya mirenge. Iyo wowe n’umukunzi wawe mutishimira umwanya muba muri kumwe bigenda biha buri umwe impamvu z’uko mudakwiye kuba muri hamwe mu rukundo.

Ese mujya musohokana ntimwishimire uwo mwanya, ese mujya muhana impano ntizibashimishe, ibyo ni byo kwitondera kuko bibaha impamvu z’uko mutaberanye mu rukundo.

Nturekura

Ibi ni bibi cyane kuko ni nko kuba umunyabugugu, kutarekurira abawe ibyawe, bimwereka ibyo uha agaciro kurusha ibindi, ibi kandi bishobora gutuma umukunzi wawe yumva atakwizeye, cyangwa adatekanye muri kumwe, kuko aba yumva atakwiringiye.

Kutamenya kuyobora amarangamutima yawe

Abantu benshi barwana no kurwana no kuyobora imyitwarire yabo, aho kurakara bya hato na hato, kuvuga nabi n’ibindi bishobora gutuma umukunzi wawe yumva atizeye neza uwo uriwe kuko uhindagurika bityo bikaba byatuma rimwe abona ko atakibashije kubyihanganira agahitamo kugenda.

Kuba umuntu unenganenga bya hato na hato

Nk’umukunzi w’umuntu aba ari byiza kunenga ariko wigisha, ntibibe nk’aho uri kumukiniraho cyangwa kumuseka kuko bishobora gutuma abona adakunzwe akumva ko akwiriye kuba yagenda akajya aho batamwinuba banyuzwe nuko ari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.