× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 9 birimo ukuri kubabaza kurusha ibindi mu buzima

Category: Words of Wisdom  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibintu 9 birimo ukuri kubabaza kurusha ibindi mu buzima

Mu buzima hari ibintu byinshi bishimisha abantu, hakaba n’ibyakagombye kubashimisha kuko ari ukuri ariko bikabababaza, kimwe n’aya magambo icyenda Paradise igiye kugarukaho.

Mu gihe uzaba ukiri muri iyi si yugarijwe n’akaga ka Satani ndetse ikaba iri ku iherezo, mu matwi yawe ntuzigera wishimira aya magambo, ariko uko uzagenda ukomeza kongera iminsi ku yo ufite, uzarushaho kubona ukuri kwayo.

1.Nta muntu mwiza muri iyi si: buri wese uri ku isi agira impande ebyiri, uruhande rubi n’uruhande rwiza. Iyo uri kumwe n’umuntu ugushakaho inyungu, nubwo yaba agushakaho urukundo, agerageza kukwereka isura ye nziza, ariko bizagutungura icyo yagushakagaho nakibura cyangwa amaze kukibona.

Rwa ruhande rubi azarukwereka, kandi nuba utiteguye uzavuga ko yahindutse, nyamara si uguhinduka ahubwo ni uguhindura uruhande yakwerekaga.

Yaba pasiteri, padiri cyangwa undi uwo ari we wese wubaha, agira impande ebyiri. Urwo akwereka rugendera ku kamaro n’inyungu umufitiye mu buzima bwe. Zidahari yakwereka urundi.

No mu gukorera Imana, abahanga benshi bavuga ko biterwa n’amasezerano yatanze arimo gukuraho urupfu n’imibabaro. Bidahari, abiyiriza bagabanuka, abasenga bakaba bake, bagatwarwa no kwishimisha mu gihe gito bafite ku isi, Imana bakayifata nk’umuntu usanzwe ukwiriye kwerekwa kamere muntu (mbi).

2.Abantu benshi bubaha amafaranga, si abantu.

Burya abakozi bari mu ba mbere bubaha ba sebuja, kubera ko baba ari bo makiriro yabo. Abenshi bakunda kuvuga ko umupatoro utakuzamura mu iterambere adakwiriye kugusaba kuzamura ipantalo. Ibi babivuga kubera ko iyo uwo mupatoro abaha amafaranga bamwubaha.

Abandi bo bagirana imishyikirano n’abari ku rwego rwabo. Nubwo bibaho, ariko si kenshi uzasanga umukene afite inshuti magara y’umukire. Abenshi usanga bari bakennye, bakira bakunguka inshuti nshya, izidafite amafaranga bakunda bakazisiga inyuma. Amafaranga bafite ni yo aba akunzwe, si bo.

3.Umuntu ukunda cyane ni we ugira ubushobozi bwo kukubabaza cyane.

Burya nko mu rukundo, umuntu udakunda cyane nta cyo yakora ngo kikubabaze. Yaguca inyuma, yakwanga, yakwereka ko atagukeneye, byose ntubigiramo ikibazo, kandi ntumenya ko anabikora. Nyamara umuntu ukunda we, iyo avugishije undi urafuha, wamenya ko hari ubundi bucuti buhari ukarara amajoro udasinziriye.

No mu buzima busanzwe iyo upfushije umuntu, agahinda ugira ni ko kagena urukundo wamukundaga. Hari uwo ubifata nk’ibisanzwe, undi kubyakira bikakugora.

4.Ikizere gisobanuye byose, ariko iyo gisenyutse ijambo mbabarira riba ubusa.

Iyo ufitiye umuntu ikizere, bivugwa ko uba umugize marayika mu mutima wawe, ariko cyatakara agahinduka umudayimoni. Iyo asabye imbabazi uba umubona nk’uko byagenda Satani agiye gusaba Imana imbabazi.

Icyakora, ikizere cyubakiye ku bintu bifatika ntigipfa gusenyuka uwo mwanya. Nubwo abantu babeshya ko ikizere kimenetse kitayorwa, biterwa n’uburemere bw’icyo wakoze.

Akenshi iyo umuntu agutakarije ikizere aba yabonye uruhande rwawe rubi atatekerezaga ko wagira, rimwe na rimwe akakubona nk’umugambanyi. Kwizera umugambanyi n’indyarya biragora, ni yo mpamvu akubonamo Satani. (ariko si buri gihe).

Iyo bimeze bityo, imbabazi nta cyo zongeraho. Imbabazi ni nziza ku wakoze ikosa, kuko amakosa yose adatuma ikizere gitakara.

5.Nuba wishimye uzishimira injyana y’umuziki, nuba ubabaye ni bwo uzumva amagambo azirimo

Abakristo benshi babyumva neza iyo barwaye. Indirimbo nyinshi zo mu Gitabo zivuga ku byiringiro byiza by’ahazaza, aho ubuzima buzaba butarimo ibibazo, n’urupfu rutagifite ijambo. Ibyo byiringiro ni byo bituma ubuzima bw’uyu munsi buba nk’urufunguzo, ibibazo ducamo bikadutegurira kuzagera muri ubwo buzima tutajegajega.

Ku Mukristo muzima, izo ziba ari indirimbo zibyinitse neza, zijyana mu mwuka, mbese zifite injyana iryoheye amatwi. Icyakora iyo arwaye cyangwa ari mu bigeragezo, amagambo agize indirimbo ni bwo ayatekerezaho, rimwe na rimwe akumva ari we yandikiwe.

6.Igihe si umuti w’ibibazo, ahubwo kigufasha kubona ko nta kindi cyo gukora kitari ukuba mu mibabaro neza.

Kubera ko igihe kidahagarara kuko ufite imibabaro, uko umunsi ushira ni ko ugenda wiga kuba mu gahinda kawe. Iyo ufite ibibazo, buri gihe uharanira kubivamo, ariko iyo binaniranye wiga kubibamo. Igihe cyo ntikijya gihagarara, kandi nta muti gitanga. Ahubwo uko urambirwa ubuzima bw’agahinda ubayemo, ni ko ushaka uko wiyorohereza mu yindi minsi.

7.Gutsindwa bivugwa mu bantu, intsinzi ikavugirwa mu mutima wa nyirayo.

Nuba wakoze ibintu ugatsindwa, amakuru yabyo azamenyekana, rimwe na rimwe bigutere n’ipfunwe ryo kugera mu bantu babizi. Ariko iyo watsinze, abantu ntibabitindaho, n’ubivuze aba agambiriye kubigabanyiriza ubukana.

Abantu bishimira ko utera imbere, ariko iyo watsinze kubarusha banga kubivugaho kugira ngo agaciro kabo kagumeho, udahinduka ikivugwa bo bakibagirana.

8.Uko wihangana ukennye n’uko witwara ukize ni byo bisobanura wowe

Ese iyo nta mafaranga ufite ubana ute n’abandi? Ese ni ko bigenda iyo uyafite, ufite ibyo ukeneye?

9.Ukwigereranya ni umujura w’ibyishimo byawe

Jya unyurwa n’uko uri, kuko igihe cyose uzagerageza kwigereranya n’abandi uzasanga abenshi bafite ibyo bakurusha. Hari abibeshya ko kwigereranya n’abo baruta bituma babona urukundo rw’Imana kuri bo, ariko ubwo ni ubwibone kuko Imana ikorera bose ibyiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.