× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 5 ugomba kwirinda igihe ugeze muri Gare ya Nyabugogo ugaca ukubiri n’abatubuzi!

Category: Business  »  May 2023 »  Nina Peninah

Ibintu 5 ugomba kwirinda igihe ugeze muri Gare ya Nyabugogo ugaca ukubiri n'abatubuzi!

Igihe ugeze muri Gare ya Nyabugogo ugiye gutega imodoka cyangwa uhageze uvuye mu Ntara, hari ibintu 5 ukwiriye kwirinda.

Ingingo tugiye kugarukaho ni izakusanyijwe nanjye Peninah Nina nk’umuntu ukora muri Agency imwe itwara abagenzi ikorera muri Gare ya Nyabugogo. Nifuje kunyuza kuri Paradise.rw ibintu 5 buri mugenzi akwiriye kwirinda, bikaba akarusho ku bantu bageze bwa mbere muri iyi gare.

1. IRINDE KUVUGANA N’UMUNTU WESE UGUHAGARITSE

Ubusanzwe Gare ya Nyabugogo ni Gare iba urimo urujya n’uruza rw’Abantu bava cyangwa bajya mu ntara ndetse n’abahakorera. Nyabugogo ni Gare akenshi irangwamo n’ubutubuzi bukunda kwibasira abantu bageze bwa mbere muri Nyabugogo. Kwirinda kuvugana n’uwo ariwe wese muri Nyabugogo ni kimwe mu bintu byatuma wirinda ubwo butubuzi!!

2. IRINDE KUGURA IBYO UBONYE BYOSE MURI GARE

Nk’uko twabivuze hejuru, Gare ya Nyabugogo ikunze kubamo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge aho usanga abo twita abazunguzayi bashobora gufa Jus bita superdipu, ni agafu kagurwa muri boutique ukagafungura mu mazi menshi.

Abazunguzayi ba Nyabugogo bafata izo Jus bakoze muri superdipu bakazishyira mu macupa dusanzwe tuzi avamo ama jus ya pome ndetse na fanta bakabeshya abatabizi ko ari umwimerere (original).

Gusa ikibabaje ni uko we udashobora kuyimugurira ngo ayinywe, kuko ahita agusubiza ati ’sinkeneye kujya kwivuza Amibe’. Ibicuruzwa byose biza bifitwe n’abazunguzayi muri Nyabugogo akenshi ntibiba byujuje ubuziranenge.

3. IRINDE GUTANGA AMAFARANGA NGO BAGE KUKUZANIRA TICKET

Gare ya Nyabugogo irangwamo n’abantu batandukanye barimo n’abajura, ntiwapfa kubimenya kuko baba bambaye neza. Kuba wamwizera ukamuhereza amafaranga ngo akugurire ticket biroroshye. Rero gare yirirwamo abantu barira bavuga ko bibwe muri ubwo buryo, irinde kwizera abo bantu bizez abagenzi kubazanira amatike, hato nawe utazisanga watuburiwe.

4. IRINDE KWIZERA UMUNTU UWO ARI WE WESE IGIHE UGIYE GUTEGA IMODOKA MURI GARE YA NYABUGOGO

Muri Gare ya Nyabugogo hakunze kugaragara abatekamitwe babigize umwuga aho umuntu ashobora kukubona akakugenda inyuma ugakatisha nawe agakatisha ukizera ko muri kumwe mu rugendo, gusa aba afite icyo ashaka. Iyo wizeye ko mufatanije urugendo, atangira kukwiyegereza ndetse nawe ukumva ko ari umugenzi nkawe, gusa akenshi birangira akwibye!!

5. IRINDE GUHEREZA UMUKARANI UMUTWARO WAWE MUTUMVIKANYE IBICIRO

Rimwe na rimwe iyo umugenzi yinjiye muri gare ya Nyabugogo afite akazigo gato cyangwa umuzigo munini, asanganirwa n’abakarani harimo n’abatagira uniform. Iyo bakwakiriye bakagutwaza imizigo yawe mutabanje kumvikana ibiciro, biteza ikibazo kuko usanga umukarani aciye umugenzi amafaranga menshi adahwanye n’akazi yakoze.

Ibi biteza intonganya ndetse umugenzi akaba yanatukwa cyangwa akamburwa ibye. Mu gihe rero ufite uwo muzigo, gerageza kubanza kumvikana n’umukarani ugiye kugutwaza ndetse unamukurikire kuko hari igihe muburana, ugasanga umuzigo wowe urazimiye!!!

Hari ibintu 5 ukwiriye kwirinda igihe ugeze muri Gare ya Nyabugogo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.