Ubukwe ni umwe mu mihango ikomeye cyane mu buzima bw’umuntu, kuko hanaberamo indahiro y’uko uwo mugiye kurushinga muzabana akaramata, bityo rero hari byo ababutegura bakwiye kwibandaho bituma ubukwe buryoha kurusha kwibanda ku bintu bihenze gusa.
1. Tegura ubukwe buhwanye n’amikoro ufite
Gutegura ubukwe buhwanye n’uko ubushobozi bwawe bungana, bigufasha gutagira ubwoba bw’uko nyuma y’ubukwe bizagenda, bikanagufasha kwishima mu gihe cy’ubukwe kuko biba byiza iyo unezerewe muri uwo munsi.
Gushaka ibintu bihenze bigatuma ujya mu myenda kugira ngo inshuti n’imiryango bakwirahire ni amakosa. Ugomba kuzikana ko ubuzima bwawe nyakuri buba bugiye gutangira umunsi ukurikiyeho nyuma y’ubukwe, kandi muri ubwo buzima wowe n’umukunzi wawe muba mukeneye amafaranga, sibyiza rero ko mutangirira ubwo buzima mu myenda.
2. Kugira ubukwe bwiza cyane sibivuze kugira urugo rwiza cyane
Umuhango w’ubukwe ni ukwizihiza umunsi mushakaniyeho gusa, ibyo rero mukwiye kubikora ariko munibuka ko mugomba gukora byose ariko mushyira imbere ubuzima buzakuriraho. Ibyo rero bisobanura ibintu byinshi ubushobozi bwo kwitunga nyuma y’ubukwe, bibafasha kugira urugo ruhire.
3. Ishimire muri uwo munsi bihagije
Ryoherwa n’uwo munsi bihagije, ishimire ibiri muri uwo munsi byose, ubyine uko ushaka, useke, wishime bihagije kuko uwo ni umunsi ubaho rimwe gusa ntugaruka. Nyuma y’uwo munsi, ibisigara ni intekererezo byiza (memories) z’ibihe byiza wahagirye, niyo mpamvu kwishima ku munsi w’ubukwe ari ihame.
4. Shyira imbaraga mu gutuma ibyabaye mu bukwe bwwe bitazibagirana
Urwo rukundo, ibyo bishimo muba mwagize ku munsi w’ubukwe ni byiza guharanira ko bitazarangira. Ibyo rero bigaragarira mu tuntu duto duto, bizasaba imbaraga nyinshi, ariko ibyo byose nyuma yo gukurikiza ziriya ngingo eshatu twakubwiye haruguru, ugomba no guteganya ibyiza kurushaho, mu minsi izakurira nyuma nyuma y’ubukwe.