Ku wa 2 Nzeri 2025, abakobwa bavukana Alicia na Germaine, bazwi ku ndirimbo yabo nshya Ndahiriwe, bagaragarije abakunzi babo ibyo bakoze mu biruhuko by’ishuri ndetse n’icyizere bafite cyo gukomeza kubagezaho umuziki n’ubutumwa bwiza.
Germaine yavuze ko igikorwa cya mbere cy’ingenzi bakoze ari indirimbo Ndahiriwe batekereje mu bihe by’amasengesho y’iminsi itatu bamaze batarya, batanywa, kandi byarangiye igeze ku ntego. Si ibyo gusa, yanaboneyeho kurya ibyo ataherukaga.
Yagize ati: "Ndahiriwe twarayikoze igera ku ntego. Ikindi, nge na Alicia twarariye turijuta. Ni ibiryo bitandukanye n’ibyo twaryaga ku ishuri. Twarasenze, dufasha ababyeyi mu mirimo."
Alicia yongeyeho ko muri icyo gihe bagize umwanya ukwiriye wo gusenga:
"Twakoze amasengesho yo kwiyiriza, kandi burya ayo masengesho yirukana abadayimoni. Nabonye umwanya mwiza wo gusenga. Iyo umuntu ari ku ishuri, hari ubwo atabona umwanya mwiza wo gusenga, kubera ko agira byinshi bimutera guhuga."
Germaine, ubarizwa mu Ishami ry’Indimi, Literature, French na Kinyarwanda (LFK), n’Alicia wiga Ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, basobanuriye abakunzi babo ko nubwo bazaba basubiye ku ishuri, batazabatindira: "Ubu kuko abanyeshuri ba Kaminuza n’aba segonderi duhurira mu biruhuko, tuzakomeza tubahe indirimbo.”- Alicia
Alicia na Germaine bafata umuziki wabo nk’uburyo bwo gusangiza abakunzi babo ibyishimo n’ubutumwa bwiza, n’ubwo baba bari mu bihe by’amasomo n’ibikorwa by’ubuzima busanzwe.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YABO NSHYA "NDAHIRIWE"
Reba ikiganiro cyose kuri YouTube channel ya ABA Music: