× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibigwi n’amateka ya Korali Ebenezer yasohoye Album ya kabiri y’amashusho bise "Intsinzi nyansinzi"

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ibigwi n'amateka ya Korali Ebenezer yasohoye Album ya kabiri y'amashusho bise "Intsinzi nyansinzi"

Mu busanzwe korali Ebenezer ikorera umurimo w’lmana w’ivugabutumwa ku itorero rya Tumba Paruwasi ya Cyarwa aha ni mu rurembo rwa Huye. Ni korali igizwe n’abaririmbyi 86:abagabo 26 ndetse n’abagore 60.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023 Korali Ebenezer yasohoye amashusho y’indirimbo 7 zimaze iminsi zitunganywa ziri kuri Album yabo ya kabiri y’amashusho bise "INTSINZI NYANSINZI".

Ni igikorwa cyabereye mu materaniro kuri ADEPR Cyarwa aho hari korali zisanzwe kuri iri torero ndetse na korali y’abashyitsi "Korali Itabaza", ikorera umurimo w’ lmana ku itorero rya Taba.

Korali yatangiye mu mwaka 1995 aho bafashe amakorali 4 barayahuza iba korali nkuru ku mudugudu yitwa chorali Evangelical Cyarwa.

Hanyuma haje gukorwa n’indi ya kabiri hazamo bamwe baturutse muri izo korali bahuje gusa yari igizwe n’urubyiruko yitwa korali ya kabiri.

Baje kugira igitekerezo cyo gusohora indirimbo z’amajwi, nibwo baje gushaka izina. Mu 1997 nibwo biyise Ebenezer Choir.

Bashingiye ku ijambo ryo mu gitabo cya mbere cya Samueli 7:12 aho Samueli yenze ibuye akarishinga akaryita izina "Ebenezer" bisobanuye "Mana waratuzahuye ".

Korali Ebenezer bamaze gukora alubumu 5 z’amajwi, 2 z’amashusho iz’amajwi iyambere yitwa Ebenezeri Uwiteka yaratuzahuye (1997) bakoreye mu Gakinjiro, iya kabiri yitwa "Gutabarwa kwacu kuva ku Uwiteka" yakorewe muri studio NENO LA UZIMA (08/2000) Bukavu Bukavu;

"Waradutabaye Mana" yakorewe muri Mahoro stadium mu mwaka 2006, "Dufite Umuvugizi " yakorewe Hoteli Credo mu 2009, iya gatanu y’amajwi yakozwe mu 2015 ikorerwa ku Gisozi yiswe "Umurimo ni uw’Uwiteka".

Videwo ya mbere yagiye hanze mu kwa kane 2014 ikaba yitwa "Harigihe iceceka", iya kabiri isohoka kuwa 12.11.2023 bayita "Intsinzi nyansinzi".

Mu kiganiro umuyobozi wa Ebenezer Vincent NKUNDIMANA yagiranye na Paradise.rw yagize ati: "Uyu murimo rero dukora ni umurimo dukora tuwukunze, ni umurimo twishimira kandi ni umurimo twumva lmana yadutoranirije kuko bamwe muri twe twagiye dukikizwa kubera indirimbo twumvaga n’ijambo twumviyemo.

Ni cyo cyatumye tuvuga tuti ’kuki tutafasha abandi ko izi ndirimbo zihindura uwari wihebye agahembuka ndetse n’uwari ucitse intege agasubizwa intege mu bugingo’".

Ebenezer ni korali ikunda kuvuga ubutumwa mu ngendo hirya no hino mu gihugu haba mu Rwanda ndetse no mubihugu by’abaturanyi ndetse banafunguje YouTube channel.

Si ibyo gusa baherutse kugira Yubile mu ntangiro z’uy’umwaka. Muri korali Ebenezer urugendo rurakomeje haba mu rusengero kuko abantu baguwe neza kandi ni na byiza ko "dusohoka tukajya hanze kugira ngo ubwami bw’lmana bwamamare, ingendo iyi korali yakoze zakijije benshi".

Iyi korali igira Ibikorwa by’urukundo bagafashanya nk’umuryango urwaye cyangwa urwaje bakamudura ndetse no gusura abantu ku bitaro bakabaha ibikoresho bakeneye kandi iyi korali yifuza kwagura iki gikorwa kigakura cyane.

Ebenezer ifite ingamba zo kuzenguruka mu gihugu hose ni nayo mpamvu bifuza kwandikira amakorali atandukanye ndetse banabwira ababifuza bose ko bahari ndetse ko amakorali atandukanye bagira ishyaka ryo kubatumira bakabasangiza ibyiza baboneye kuri Yesu.

Ndetse bafite n’intego yo gutambutsa ubutumwa bwiza basura abantu mu ngo ndetse no gukomeza kugirira neza abandi bakabasangiza ku neza bagiriwe bakabakuruza ineza ya Yesu.

Umubyobozi w’iyi korali yavuze ko buri mwaka bagiye kujya bashyira hanze ibihangano byibura 2.

Korali Ebenezer yagiranye ibihe byiza na korali Itabaza barivanze baririmbana indirimbo yitwa Intsinzi ya Yesu.

Ebenezer choir yashyize hanze indirimbo 7 z’amashusho ziri kuri album ya kabiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.