Reba inzozi zawe nka zigiye kuri Netflix?” Ubushakashatsi bwerekana ko bishoboka nk’inzira ishobora gufungura amarembo mashya ku bumenyi, ubuvuzi n’ubuhanzi, ariko kandi ikaba n’umuryango ushobora gusenya ibanga hagati y’umuntu n’Imana.
Inzozi, kuva mu bihe bya kera, zari inzira y’Imana yo kuvugana n’abantu. None mu gihe haje imashini zishobora kuzinjirira, ibyo umuntu yarose bikaba byarebwa nka filime nko kuri Netflix.
Netflix ni urubuga rwo kuri internet ushobora kureberaho filime, ibiganiro, n’ibyegeranyo aho waba uri hose, igihe ushakiye, ukoresheje interineti yawe cyangwa iy’abandi.
Ibyahoze bisa n’inzozi bigiye kugenda bihinduka impamo. Ikoranabuhanga ry’ubwonko bw’ubukorano (AI) iri gutera imbere ku muvuduko utangaje ku buryo ubu hari ubushakashatsi buri kwerekana ko bishoboka kureba inzozi zawe uko zinjiye mu mutwe wawe – nk’uko ureba film kuri Netflix.
Kuri Instagram, urubuga The Doctor Preneur Academy cyatangaje ibi: “Uzajya uryama, ubwonko bwawe buyobore AI, na yo igende ibyandika. Ahazaza twavugaga ni ho hano.” Umuntu ugiye kuryama, azajya yambara igikoresho cya AI kimeze nk’ingofero, noneho nasinzira akaza kurota, ibyo yarose byifate amajwi n’amashusho.
Uko bizajya bikora: Ubwonko + AI = Inzozi zihinduka amashusho!
Abashakashatsi mu bihugu nk’u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Budage bamaze kugerageza uburyo bwo gusoma imikoranire y’udutsi tw’ubwonko (brain signals) ku bantu barimo kurota.
Bifashishije AI ifite ubushobozi bwo guhuza ibimenyetso byo mu bwonko n’amafoto, bashoboye kongera gusesengura amashusho y’ibintu umuntu yari yarose – nubwo bikigaragara mu buryo butagaragara neza (blurry), ariko bifite ishusho ishingiye ku kuri.
Bamwe mu bo byakoreweho, basobanuye ko ibyo babonye nyuma yo kubyerekwa na AI, ari ibintu koko bari barose.
Ingaruka ni izihe ku buvuzi, ubuhanzi… n’ubujura bw’ibyo umuntu yarose?
Ibi bifite ingaruka nyinshi: Mu buvuzi, byafasha mu kuvura ihungabana n’inkovu z’amarangamutima (trauma), no gusobanukirwa ibibazo byo mu mitekerereze nko kwibagirwa (amnesia); Mu buhanzi, byatanga imbaraga nshya mu kwihangira ibintu bishya byagaragaye mu nzozi: film, ibihangano, n’imideri; Mu bushakashatsi, byafasha kumva neza isano iri hagati y’inzozi n’ubuzima busanzwe.
Ariko kandi, ibibazo by’uburenganzira n’umutekano byatangiye kwibazwaho: Ese inzozi zizaba iz’umuntu ku giti cye cyangwa zizaba ari iz’ubushakashatsi? Ese AI izasobanukirwa n’iby’amarangamutima ya muntu mu buryo butarimo kugoreka? Ese umuntu ashobora kwibwa inzozi, maze igitekerezo cyavuyemo kigahindurwamo umushinga w’abandi?
Inzozi ziri hafi guhinduka umutungo ushobora gukoreshwa
Nk’uko byatangajwe n’urubuga @thedoctorpreneuracademy, si ibintu bikiri inzozi, ahubwo ni intambwe nshya muri science igiye gutuma amatsiko y’abantu ashira.
Imana yavuganye n’abantu mu nzozi kuva kera. Ni ho yavuganiye na Aburahamu, Yosefu, na Daniyeli. N’ubwo isi iri kwihutira kumva inzozi hakoreshejwe za mashini, ntitwakwibagirwa ko inzozi zitari amashusho y’amarangamutima gusa, ahubwo ni n’umuyoboro Imana yakoresheje kenshi mu kwereka abantu ibyo igambiriye.
None se, igihe abantu bazaba bashobora kureba inzozi nk’uko bareba Netflix, bazumva n’ubutumwa burimo, cyangwa bazazifata nk’amafilimi gusa? Umwuka w’Imana ntushyira imbere ubwenge gusa, usaba no gutinya Uwaburemye.
Bibaye ngombwa ko inzozi zizajya zisobanurirwa buri wese bikozwe na AI, cyaba ari igihe cyo gusaba ko Umwuka Wera atubera umusemuzi, aho kugira ngo AI ibe ari yo isobanura iby’umwuka.
Ni igihe kiza cyo gutekereza: Ese twiteguye guha abandi urufunguzo rwo kwinjira mu nzozi zacu? Ubuzima bwacu bwo gusinzira bushobora kutazongera kuba ibanga.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iki gikoresho cyambarwa mu mutwe gifata amashusho namajwi by
ibyo umuntu yarose mu nzozi!