× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Umuhanzikazi Namugonza yahamije ko yasenze asaba ikibuno arasubizwa – Bibiliya ibivugaho iki?

Category: Entertainment  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uganda: Umuhanzikazi Namugonza yahamije ko yasenze asaba ikibuno arasubizwa – Bibiliya ibivugaho iki?

Maureen Peace Namugonza uzwi ku mazina ya Ava Peace mu muziki muri Uganda, yatangaje ko Imana yasubije amasengesho ye nyuma y’igihe yiyiriza, asenga asaba ngo azagire ikibuno kinini. Bibiliya ibivugaho iki?

Kubera ko ibi bintu bidasanzwe byo gusenga umuntu asaba ikibuno kinini agasubizwa, byatunguye abantu benshi ubwo yavugaga ko nyuma yo gukora aya masengesho yo kwiyiriza asaba Imana kumuha ikibuno gifatika byarangiye imusubije ikakimuha, ubu akaba ari gushimira Imana.

Ni umukobwa wakuze abangamirwa n’amagambo yavugwagaho kera akiri umwana, anengerwa kuba adafite ikibuno kinini nk’abandi, bituma yiyemeza kugisaba Imana, mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV yo muri Uganda ku wa 8 Ugushyingo 2024 agira ati: “Abantu ku ishuri bakundaga kumbwira ko nta kibuno kinini mfite, nkarira ndetse ngasubira mu rugo. Narasenze, ndiyiriza, nsaba Imana gukora ibitangaza none byarabaye.”
Ava Peace ni umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda, akaba aririmba injyana ya Afro beats, R&B n’izindi.

Yavutse ku wa 13 Mutarama 2000, avukira mu Bitaro bya Mengo mu maboko meza ya Se Mr. Kato Gonzaga na Nyina Ms. Christine Nakamatte. Yakuriye mu byaro bya Kyengera byegereye umugi wa Kampala, avuka mu muryango w’abana batandatu.

Mu mwaka wa 2019 yagiye mu muziki by’umwuga, akomeza kugenda yubaka izina muri Uganda no hanze. Biramutse bitari amasengesho, ni iki Bibiliya ivuga ku bibagisha bagamije kongera bimwe mu bice by’umubiri wabo, urugero nk’ibibuno?

Kwiyitaho kugira ngo umuntu agaragare neza nta ko bisa. Imana yifuza ko dusa neza kuko ari Imana yera. Ariko hari abibagisha bimwe mu bice by’umubiri kugira ngo barusheho kugaragara neza, kimwe n’uko uyu muhanzi hari abatari kwemeranya na we, bakavuga ko atasenze ahubwo ko yibagishije.

Ni iki Bibiliya ivuga ku byo kwibagisha, urugero nk’abibagisha biyongeraho ibindi bice ngo bagire ibibuno binini cyangwa abageze mu za bukuru bibagisha iminkanyari?

Iyi nkuru yibanze gusa ku bibagisha biyongezaho ibindi bice, ariko hari n’abandi bibagisha bagamije kugaragara neza kurushaho, urugero nk’abikuzaho iminkanyari. Paradise yayanditseho bwa mbere ku wa 8 Mutarama 2024.

Nubwo bikwiriye ko twiyitaho kugira ngo tugaragare neza, ntibikwiriye ko tugerageza kwiyongerezaho ibindi bice kugira ngo dutere uko dushaka.

Gusa, Bibiliya igaragaza ko icy’ingenzi ari ukuba ukorera Imana, icyo gihe ugaragara nk’ukiri muto imbere yayo, kandi ukagaragara nk’umuntu ufite imiterere myiza. Bibiliya igira iti: “Ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.”_1 Petero 3:3, 4.

None se, byaba bikwiriye ko twangiza ubuzima bwacu dukoresha imiti iteje akaga cyangwa twibagisha tugamije gusa kugaragara neza? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, ubwiza nyakuri tubukesha “ibyishimo bituruka k’Uwiteka” (Neh 8:10).

No ku bitezaho ibindi bice ni uko. Tugomba kunyurwa n’uko turi, tugaharanira kugira isuku kandi tukaba abera mu mutima kuko ari byo bizaduhesha kubaho mu buzima buzaza abizera dutegereje.

Icyo gihe, tuzagira ubuzima buzira umuze, kandi umubiri wacu ugwe itoto (Yobu 33:25; Yes 33:24). Mu gihe dutegereje icyo gihe, kugira ubwenge n’ukwizera bizadufasha gukomeza kuba hafi y’Uwiteka no kwishimira uko turi.

Ava Peace ari mu byishimo byo kugira ikibuno kinini abikesheje amasengesho yo kwiyiriza ubusa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.