Umugore umaze kumenyekana cyane Ilhan Abdullahi Omar, yakuwe kuri lisiti y’abazavugira mu ihuriro rivuga ku bwisanzure mu iyobokamana.
Ilhan Abdullahi Omar yavukiye muri Somalia, ariko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ar umunyapolitike ubarizwa mu Ishyaka ry’Abademokarate. Arashinjwa kuvuga nabi Abisraelii n’amateka yabo muri rusange.
Ibi ashinjwa ni nabyo byatumye akurwa kuri lisiti y’abazavugira mu ihuriro rivuga ku bwisanzure mu iyobokamana. Ibitekerezo bizatangwa bizakirwa na committee ishinzwe kugenzura ko hari ubwisanzure mu iyobokamana.
Mu nkuru dekesha Christian Post ni uko umuhuro witwa The U.S. Comission on international freedom, ari ho abavuga rikijyana mu iyobokamana n’abandi bahagurikira kuvuga ibitagenda neza mu iyobokamana muri rusange.
Ubu byamaze gutangazwa ko Ilhan Omar atari ku rutonde rw’abazavugiramo ijambo, nubwo we na Ofise akoreramo basabye ko yasubizwa ku rutonde.
Ilhan Omar, yatangiye kugaragara nabi ubwo yapostinagag Tweet ivuga iti ’’Israel yatuburiye isi, turasaba Allah ko yakangura abantu bakabona ibyo Israeli ikora.’’
Ishyaka ry’abademokarate Ilhan Omar aturukamo ryasabye imbabazi Ilhan Omar, nyuma y’uko atangaje ibyafashwe nk’ibihuha ku banya Israel, abashinja kurya ruswa n’ibibi byinshi, ariko Ilhan Omar we akomeza gutsimbarara ku byo yavuze kuko niwe wari wasabwe kwisabira imbababazi ku giti cye wenyine.
Tariki 25 z’ukwez kwa kane uyu mwaka ni bwo iyi nama yabaye, ariko nanone akaba ari umunsi w’urwibuso ku bisrael bambuwe ubuzima bwabo bazira kurwanirira leta ya Israel.
Abagizwe inzirakarengane n’ibikorwa by’iterabwoba byari bigamije guhagarika abaharanira ubwigenge bwa Israel bazwi nka "Yom Hazikaron". Kuri uyu munsi abantu bahagaritse imodoka zabo mu mihanda rwagati bamara umunota bibuka banunamira abazize ubu bwigenge.
Ilhan Omar ari kugirwaho ingaruka n’ibyo yatangaje kuri Israel