Horeb Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kimihurura yakongereje itabaza abakunzi bayo ibagenera ubutumwa mu ndirimbo nshya yitwa "Inyenyeli".
Ku basoma Bibilia bazi ubusobanuro bw’inyenyeli dore ko ariyo yamurikiye abanyabwenge ibageza aho Yesu Kristo yavukiye. Iyi nyenyeri ikaba isobanura Kristo dore ko Kristo ari urumuri rumurikira isi.
Kuri uyu munsi wa Noheli, Horeb Choir yifatanyije n’abatuye isi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli bibukiramo ivuka ry’umucungizi w’isi ariwe Yesu Kristo.
Indirimbo "Inyenyeli" igira iti: "Uwo mucunguzi wanjye yicishije bugufi avukira ahantu hagayitse aho bashakaga gushimangira uburyo Kristo yavuye mu ijuru akemera kwambara umwambaro w’isoni z’ibyaha by’abari mu isi byose akabyiikorera kugirango ubugingo bubunekere muri we. Uwo ni we shingiro ry’agakiza n’inyenyeli imurikira isi yose."
Horeb Choir imaze gusohora indirimbo nyinshi zirimo: Amashimwe, Nguhetse ku mugongo, Muzahabwa imbaraga, Urukundo rw’Imana n’izindi..
Horeb choir ni korali y’ubukombe dore ko yavutse mu 1988, ivukira mu muryango w’umuririmbyi umwe wo muri iyi Korali. Icyo gihe iyi Korali yari igizwe n’ababyeyi n’abana, ariko nyuma yaje kwaguka.
Mu bikorwa byunganira ivugabutumwa mu ndirimbo, iyi Korali ikora ibikorwa bitandukanye by’urukundo birimo gufasha abatishoboye ihereye ku baririmbyi bayo, kandi igashyingira abakoze ubukwe mu buryo bwiza, ndetse igatanga mituweli ku batazifite.
Horeb Choir yatanze Noheli binyuze mu ndirimbo nshya "Inyenyeri"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INYENYERI" YA ADEPR KIMIHURURA